Umugandekazi witwa Animu Risasi Afekuru, bivugwa ko yabonye ubwenegihugu bwa Sudani y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuri uyu wa Mbere yirukanwe mu buryo butunguranye aho yakoraga mu biro bya visi perezida, Gen. Taban Deng.
Ibi bikaba byabaye nyuma y’iperereza ryakozwe n’itangazamakuru ryo muri Sudani y’Epfo rigasanga ibiro byo ku rwego rwo hejuru mu gihugu byarakoreshaga umunyamahanga nk’Umunyamabanga wihariye.

Ibaruwa isezerera ku kazi Afekuru yashyizweho umukono n’umuyobozi mu biro bya visi perezida wa Sudani y’Epfo witwa Elijah Tut Bikot, yavuze ko bababajwe no kumumenyesha ko akazi ke kahagaze uhereye ku itariki 26 Werurwe 2018.
Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa urubuga Spyreports dukesha iyi nkuru rwabashije kubona, uyu mugandekazi yasabwe gusubiza ibikoresho byose by’ibiro bya visi n’inyandiko zose yari abitse mu gihe yakoraga, akabikora hari abantu batatu bagize komite izagenwa n’ubuyobozi.

Yabwiwe kandi ko mu gutanga ibyo azanasinya ibaruwa yemera ko atazatangaza ibijyanye n’akazi yakoraga.
Yabwiwe kandi ko azishyurwa amafaranga yose yakoreraga ndetse n’ibirarane bari bamufitiye akazishyurwa cash cyangwa agahabwa sheki (cheque), mu gusoza ashimirwa akazi yakoze mu biro bya visi perezida ndetse yifurizwa amahirwe mu hazaza he.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



