Rulindo: Babiri bafatanywe hafi toni ya gasegereti bikekwa ko yibwe

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rulindo yataye muri yombi abagabo babiri bafashwe bafite ibiro 800 bya gasegereti bikekwa ko yari yibwe mu ruganda rwa Rutongo Mines. Abatawe muri yombi kuri ubu bafungiye kuri station ya polisi ya Ntarama mu gihe iperereza rikomeje.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Hamdun Twizeyimana, abo bagabo bitwa Daniel Uwamahoro na Thacien Munyaneza, ngo bari batwaye amabuye y’agaciro adafite ibirango, mu imodoka ya Hilux ifite ibirango, RAA 427T.
Iyi modoka yafatiwemo aya mabuye y’agaciro ya Gasegereti kuri iki Cyumweru gishize nka saa 6:00 z’umugoroba mu Kagari ka Kajevuba, mu Murenge wa Ntarabana. Uburyo ngo aba bagabo bari bapakiyemo aya mabuye bwagaragazaga ko hari ikintu, ariko na none nta byangombwa bari bafite bibemerera gucukura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro.
CIP Twizeyimana akaba yongeyeho ko ubwo aba bahatwaga ibibazo bemeye ko ari abakozi ba Rutongo Mines ariko nyuma bagiye gusuzuma basanga aba batarigeze bakorera uru ruganda. Hagati aho kugeza ubu nta muntu uremeza ko ayo mabuye ari aye.
Muri Mutarama umwaka ushize, polisi mu Karere ka Rulindo yari yataye muri yombi abandi bagabo babiri bari bafite ibiro 419 bya Gasegereti bari bibye ahacukurwa amabuye muri Rutongo. Muri aka karere na none muri Werurwe umwaka ushize ibiro 600 by’amabuye adafite ibirango byafashwe na polisi byapakiwe mu modoka 2.
Muri Nyakanga muri 2017 kandi na none muri aka karere, polisi na none yavumbuye ibiro 540 by’amabuye y’agaciro byari byibwe muri Rutongo hatabwa muri yombi uwakekwaga cyane.
Umuvugizi wa polisi mu majyaruguru yibukije ko ubusanzwe amabuye y’agaciro aba agomba kuba ariho ibirango mbere yo kujyanwa ahantu ahamwe avanwe ahandi haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo kandi bigakorwa n’abantu babifitiye uburenganzira. Yongeyeho ko ibi bikorwa ari forode igamije gukwepa imisoro.
Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga umuntu wese ukora ubushakashatsi cyangwa agakora ibikorwa by’ubucuruzi mu mabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’umwaka umwe kandi agacibwa amande ya miliyoni 10 z’Amanyarwanda.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *