Abaturage bagera kuri 400 barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababiciye ababo bateye intambwe ikomeye y’ubumwe n’ubwiyunge, bavuga ko nyuma yo kwiyunga bakabana mu mahoro byabagejeje no ku yindi ntambwe ikomeye y’iterambere.
Baganira n’itangazamakuru, abaturage bo mu murenge wa Kagano, umwe mu mirenge 4 yahujwe n’umuryango w’abakoranabushake baharanira amahoro (AVP), bavuze ko mbere y’uko uyu muryango ubahugura ku bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bari babanye mu rwikekwe rukomeye ariko ngo nyuma yo guhurizwa hamwe,bagasasa inzobe bakaganira ku mateka mabi yaranze igihugu n’ingaruka mbi yabagejejeho zirimo na Jenoside, imibereho yarahindutse.
Kamarampaka Mathieu utuye muri uyu murenge wa Kagano avuga ko mbere yo kwigishwa inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge yahoraga ahinda umushyitsi uko abonye abo yahemukiye,ariko ubu ngo arashima Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na Perezida.
Agira ati “nyuma yo guhemukira abavandimwe bacu muri Jenoside yakorewe Abatutsi nanjye nagizemo uruhare aho nari ntuye mu cyari segiteri Mubumbano, numvaga ntazigera ngira amahoro,ariko narababariwe kimwe na bamwe mu bo twakoranye icyaha, umuryango AVP uduhuriza hamwe, udutera inkunga turema amatsinda y’iterambere twari duhuriyeho, utwigisha kongera kubana nez. Ubu mfite amahoro,abo twiciye baratubabariye,turakorana ibikorwa biduteza imbere nk’abanyarwanda,…”.
Nyirazigama Marie Grace wabuze benshi mu bo mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agira ati “mbere byabanje kudukomerera kwiyumvamo abo twitaga Abahutu, nyuma y’inyigisho zitandukanye twahawe n’uyu muryango, ubuyobozi bw’akarere kacu n’abandi batwigishaga kubabarira, narababariye nanashyingiranwa n’uwo mu bo twitaga Abahutu kandi tubanye neza nta kibazo, n’ibikorwa duhuriyeho n’abatwiciye abantu biraduteza imbere twese nk’abanyarwanda ariko tuvuye kure.’’
Uhagarariye umuryango AVP ku rwego rw’igihugu, Kamanzi Innocent avuga ko batangira ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge bamwe muri aba baturage bumvaga intambwe bamaze kugera ho batazayitera,ariko ubu ngo aho bageze harashimishije.
Avuga ko kuba bakorera hamwe ibikorwa by’ubworozi babikesha amatsinda babaremeye, batahiriranaga ubukwe bakanashyigirana, barasurana mu bitaro iyo hari urwaye,bakanahingirana nta rwikekwe,kandi ngo bakomeje no kwigisha abandi iyi nzira nziza igihugu cyabahitiyemo,akagira icyizere ko iyi ntambwe nigera hose mu gihugu, nta we uzongera gushuka umunyarwanda ngo yice mugenzi we.
Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange muri aka karere, Niyibizi Ntabyera Hubert , ashima umuryango AVP na Leta y’u Rwanda muri rusange, intambwe y’iterambere n’ubumwe n’ubwiyunge bagejeje kuri aba baturage, kuko kuba babasha guhana impano mu ruhame ari ikimenyetso gikomeye cy’ibyo bamaze kugeraho.
Akavuga ko n’abagifite udusigisigi tw’urwikekwe batureka, bakabana mu mahoro nk’uko babyifurizwa na Leta nziza ibayoboye.


Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


