Sanura Sandra, ubyara Diamond yisize mukorogo asubira bwana- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Sanura Sandra Kassim ni umubyeyi ubyara umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, uyu mubyeyi agendeye ku ukwamamara kw’umuhungu we, na we akomeje kugaragara mu itangazamakuru n’udushya.
Hashize igihe gito uyu mubyeyi ashakanye n’umusore aruta benshi bagereranya nk’umwana na nyina.
Amafoto y’uyu mubyeyi yisize mukorogo, akaba arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, yahinduye indoro no mu maso yabaye muto ugereranyije n’imyaka ye.
Ikinyamakuru cyo muri Tanzania, ghafla cyo gitangaza ko uyu mubyeyi arimo kurya ubuzima arisha ikiyiko kinini (big spoon), arya ku ifaranga ry’umuhugu we, Diamond.
Diamond yishimiye iyi foto ya nyina, arayifata ayishyira ku rukuta rwe rwa Instagram, ayishyiraho amagambo agira ati “Mama Nkunda cyane, Imana ihe umugisha ba mama bacu bose, ibahe ubuzima bw’igihe kirekire n’ibyishimo,…”.

New Picture 1 1
Sanura Sandra atisize mukorogo SSSDiamonds mother makeup mama dangote

New Picture 5

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *