Ubuzima bwa Kidum Kibido buri mu mazi abira

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu Burundi, Nimbona  Jean Pierre uzwi ku izina rya Kidum, yitangarije ko ubuzima bwe buri mu kaga.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Kidum yavuze ko yahawe uburozi n’abanzi be badashaka ko abaho. Ati  “Ndi mu byago, ndakeka ko naba narahawe uburozi’’ .
Kidum yavuze ko abanzi be bashatse kumwivugana kuva kera ariko Imana igakinga akaboko, ubu akaba arembeye mu bitaro by’i Bujumbura.
Ati “Ndinzwe n’amaraso ya Yezu, banzi banjye! Ntabwo muzigera mutsinda. N’ubwo napfa hazaza ba Kidum ibihumbi  bakomeze gukora intego yanjye’’.
Kidum ngo yiteguraga gusubira i Nairobi aho  asanzwe aba. Tubibutse ko na mugenzi we, Christophe Matata na we yaguye muri Afurika y’Epfo muri 2010 azize uburozi.
kid kid2
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *