Ku wa Mbere tariki ya 26 Werurwe 2018, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yategetse ko abahagarariye u Burusiya muri Amerika bagera kuri 60 birukanwa.
Ibi bije nyuma y’uko u Burusiya bushinjwa kuroga uwahoze ari maneko w’u Burusiya, Sergei Skripal n’umukobwa we Yulia mu gihugu cy’u Bwongereza. Gusa u Burusiya buhakana ko butagize uruhare mu kuroga uwahoze ari umudipolomate wabwo.
Ibihugu bitandukanye ku isi bigenda bifatira ibihano u Burusiya kubera icyo gikorwa kigayitse bwakoze birimo kwirukana abadipolomate babwo. Ibindi bihugu byirukanye abadipolomate b’u Burusiya birimo: Ubwongereza 23, Ubufaransa 4, Ubudage 4 n’ibindi.
Nkuko tubikesha Reuters , Trump yategetse ko na n’ibiro bya ambasade y’u Burusiya muri Amerika bifungwa.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Nkurunziza Viateur Bwiza. com


