Abadipolomate b'Abarusiya bagera mu 100 bamaze kwirukanwa mu bihugu bitandukanye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafashe icyemezo cyo kwirukana abadipolomate 60 b’ u Burusiya. nyuma y’aho ibihugu nka Canada, u Bwongereza, u Bufaransa, u Butaliyani n’ibindi..nabyo byirukanye abadipolomate b’u Burusiya.
Washington yifatanije n’inshuti zayo zo mu muryango NATO mu rwego rwo gufatira ibihano Moscou, nyuma y’igitero cy’intwaro z’uburozi kuri Sergei Skripal n’umukobwa we Yulia mu Bwongereza ku italiki ya 4 y’uku kwezi.
U Bwongereza burega u Burusiya ko buri inyuma y’iki gitero, ariko bwo burabihakana. Nyuma y’iki gitero, u Bwongereza bwirukanye abadipolomate 23 b’u Burusiya. U Burusiya na bwo bwahise bwirukana 23 b’u Bwongereza.
Abo Amerika yirukanye bagomba kuba bagiye bitarenze italiki ya 2 y’ukwa kane. Amerika ibafata nk’abamaneko bihishe inyuma y’ubudahangarwa bw’abadipolomate.
Abagera kuri 48 muri bo, bakora muri ambasade na consulats zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abandi 12 bahagarariye Uburusiya mu Muryango w’Abibumbye mu mujyi wa New York.
Hejuru yo kubirukana, Amerika yafashe kandi icyemezo cyo gufunga consulat y’u Burusiya yo mu mujyi wa Seattle, muri leta ya Washington, ku nkengero z’inyanja ya Pacific, mu burengarazuba bw’igihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga.
Seattle ni ho hari uruganda rukora indege za Boeing. Hari kandi n’icyambu gikomeye cya gisirikare cy’ibyoganyanja, submarines, za nucleaire. Amerika ivuga ko itakomeza kwihanganira umubare uhanitse w’abamaneko b’Abarusiya bahakorera.
Perezida Trump, wari wavuganye kuri telefoni na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuwa kabiri w’icyumweru gishize, noneho ntiyamuhamagaye mbere yo gufata icyemezo uyu munsi, nk’uko bamwe mu bategetsi b’Amerika babibwiye itangazamakuru.
Ibindi bihugu bitandukanye byo muri NATO no mu Burayi nabyo byahurije hamwe n’Amerika. Ni ubwa mbere igikorwa kiremereye gutya kibaye nyuma y’Intambara y’Ubutita.
Canada yirukanye abadipolomate bane b’u Burusiya. Yimye abandi batatu uruhushya rwo gukora.
Ibihugu 14 byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi , nabyo byirukanye abadipolomate b’u Burusiya bose hamwe 30. Birimo u Budage, u Bufaransa, u Butaliyani, u Buholandi, Denmark, Pologne, Ukraine, Lithuania, Lettonia, Estonia, na Repubulika ya Czech Republic.
U Burusiya bwamaganiye kure ibyemezo by’ibihugu 18 byirukanye uyu munsi abadipolomate babwo, buvuga ko nabwo bugiye gusezerera abangana nabo.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *