“ Kuba ”Inkubito y’icyeza” si ukugira ubumenyi gusa, ahubwo bijyana no kugira uburyo n’imitekerereze izana impinduka n’ibisubizo ababyeyi, igihugu cyanyu n’umugabane turimo, tubatezeho ” ibi ni ibyatangajwe n’umufasha w’umukuru w’igihugu, Jeannette Kagame I Nyamagabe mu muhango wo guhemba abana b’abakobwa b’abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange, amashuri yisumbuye n’amashuri y’ubumenyi-ngiro mu mwaka ushize w’amashuri.
Kuri iyi tariki ya 27 Werurwe 2018, umufasha w’umukuru w’igihugu ari nawe muyobozi mukuru wa Imbuto Foundation yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo mu muhango wo gushimira no guha ibihembo abanyeshuri b’abakobwa bitwaye neza mu bizamini.

Mu ijambo rye, umufasha w’umukuru w’igihugu yashimye abanyeshuri b’abakobwa batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange, amashuri yisumbuye n’amashuri y’ubumenyi-ngiro ndetse abaha impanuro. Aba bakobwa baje basanga undi muryango mugari w’abakobwa barenga 4,600 bahembwe mu myaka 13 ishize.

Nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho mu guha uburezi abana b’abakobwa, madamu Jeannette Kagame yibukije ibyavugiwe mu nama y’Ihuriro ry’abahanga n’abashakashatsi muri siyansi ryatangiye I Kigali kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Werurwe agaragaza ko hakiri imbogamizi mu myigire y’abana b’abakobwa.
Yagize ati: “ N’ubwo twishimira ko hari amasomo abakobwa batinyutse ariko, twibuke ko hakiri ubusumbane muri siyansi. Ibi byagarutsweho mu nama y’ihuriro ry’abahanga n’abashakashatsi muri siyansi ryatangijwe ejo I Kigali ”.
Minisiteri y’uburezi igaragaza ko mu 2011 – 2015, abakobwa biga ibijyanye na siyansi bavuye kuri 48% bakagera kuri 55%. Ati: “ Ntaho turagera rero mureke twese twihe umukoro w’uko umwaka utaha tuzaba dufite nibura umukobwa watsinze neza mu cyiciro cya mbere (Division 1), muri buri murenge ”.

Yakomeje yibutsa aba bana b’abakobwa ko Kuba Inkubito y’Icyeza atari ukugira ubumenyi gusa. Ati: “ Nagira ngo ariko mbibutse ko kuba ”Inkubito y’icyeza” , atari ukugira ubumenyi gusa, ahubwo bijyana no kugira uburyo n’imitekerereze izana impinduka n’ibisubizo ababyeyi, igihugu cyanyu n’umugabane turimo, tubatezeho ”.
Umufasha wa perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yasoje ijambo rye ashimira abafatanyabikorwa ba Imbuto Foundation ku ruhare rwabo mu guteza imbere uburezi, avuga ko ibyo biyemeje bateza imbere uburezi ku bakobwa bigaragarira mu musaruro w’abakobwa n’abagore muri rusange bagerageza kuzamuka bagafata amahirwe yose bahabwa na Guverinoma y’u Rwanda ngo barebe ko inzozi zabo zaba impamo.
Mu izina ryInkubito z’Icyeza zahembwe kuri uyu wa Kabiri, Bugenimana Athanasie yavuze ko ibi bihembo bahabwa bituma bumva ko hari ahantu bazagera kandi bashyigikiwe.

Inkubito z’Icyeza mu majyepfo zihembwe zikurikira Inkubito z’Icyeza zo mu majyaruguru zahembwe kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Werurwe mu muhango wabereye mu Karere ka gakenke ahahembwe abana b’abakobwa 64.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



