Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rutangaza ko ibiciro by’ingendo byazamutse bitewe n’uko ibikomoka kuri peteroli nabyo byahenze.
Mu mujyi wa Kigali, igiciro ku modoka zitwara abagenzi cyavuye kuri 20 kuri Kilometero imwe kigera kuri 22, naho imodoka iva mu mujyi umwe ijya mu wundi cyavuye kuri 19 kuri Kilometero kigera kuri 22.
Ushinzwe ubwikorezi muri RURA, Emmanuel Katabarwa Asaba, atangaza ko ibiciro bishobora kuvugururwa mu myaka ibiri cyangwa se mu gihe igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyazamutse kikarenga
959 Frw cyangwa se kikamanuka kikagera munsi ya 817Frs.
Akomeza avuga ko ibi biciro bizamuwe nyuma y’ibiganiro bagiranye n’abahagarariye abatwara abagenzi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, bityo ibi biciro bikaba bigomba kwiyongeraho 7% mu Mujyi wa Kigali, na 50% ku batwara abagenzi hanze yawo.
Ibindi bitangazwa byatumye ibi biciro bizamuka harimo ikoranabuhanga rikoreshwa mu kwishyura, utugabanyamuvuduko twashyizwe mu modoka ndetse n’ibiciro by’ubwishingizi bw’ibinyabiziga bwazamutse.
Ibi biciro bishya bizatangira gukurikizwa ku wa Mbere tariki 2 Mata 2018, bisimbure ibyagenderwagaho byo ku wa 1 Ugushyingo 2015.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



