Misiri: Perezida Abdel Fattah al-Sisi yatorewe kuyobora manda ya 2
Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi yongeye gutorerwa kuyobora muri manda ye ya kabiri ku majwi agera kuri 92%. Nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru binyurane byo mu Misiri, bitangaza ko mu ibarura ry’amajwi ry’ibanze , rigaragaza ko abatoye ari abaturage milliyoni 23 mu gihe hari hiyandikishije milliyoni 60. Abagera kuri milliyoni 2 batoye amazina atari mu bakandida […]
Uganda: Meya ashinja Museveni gutonesha abashoramari b’abanyamahanga
Umuyobozi w’akarere ka Mbarara muri Uganda, Robert Kakyebezi yavuze ko Perezida Museveni aha umwanya abanyamahanga baza biyitirira abashoramari kandi nta ho batandukaniye n’abacuruzi b’abanyagihugu. Ibi yabitangaje nyuma y’ibibazo bitandukanye urubyiruko rwamubajije mu imurikagurisha ryabereye muri kaminuza y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ya Mbarara ku wa 28 Werurwe. Ikinyamakuru Chimp Reports kiratangaza ko abanyeshuri batandukanye b’abacuruzi bamubajije ikibazo cy’uko […]
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi impunzi 33 z'Abarundi
Polisi y’igihugu yataye muri yombi impunzi 33 z’Abarundi, bakekwaho gushishikariza abandi kwigumura banga  ubufasha bahabwa n’ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku mpunzi HCR na Leta y’u Rwanda. Mu itangazo polisi yashyize ahagaragara, itangaza ko yataye muri yombi 33 ndetse ko icyaha bashinjwa gihanwa n’amategeko, igira iti ’’Gukangurira abandi kugumuka, ni icyaha gihanwa n’amategeko, kibangamira ubuzima bw’izindi […]
Ibiciro by’ingendo byazamuwe mu mujyi wa Kigali no mu Ntara
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rutangaza ko ibiciro by’ingendo byazamutse bitewe n’uko ibikomoka kuri peteroli nabyo byahenze. Mu mujyi wa Kigali, igiciro ku modoka zitwara abagenzi cyavuye kuri 20 kuri Kilometero imwe kigera kuri 22, naho imodoka iva mu mujyi umwe ijya mu wundi cyavuye kuri 19 kuri Kilometero kigera […]
Mukasarasi wahembwe na USA azarihirira kaminuza abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri jenoside
Umunyarwandakazi Mukasarasi Godelieve, ni umwe mu ndashyikirwa 10 zahawe igihembo na Guverinoma ya Amerika kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze mu guharanira uburenganzira bwa muntu, icyo gihembo ngo yiteguye kugifashishamo abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri jenoside yakorewe Abatutsi. Aganira na BBC, uyu mugore avuga ko igihembo yagihawe kubera umuryango yashinzwe witwa SEVOTA wita ku […]
Menya icyo Pasika ivuze mu buzima bwa gikirisito
Luka 22:39-47 “Arasohoka ajya ku musozi wa Elayono gusenga” Bene data mbifurije Pasika nziza itari iy’umuhango(umugenzo) ahubwo twibuke Pasika dutekereza icyo ivuze mu mibereho yacu dutekekereza ku gakiza Yesu yaduhaye n’icyo twakora ngo dufatanye na Yesu mu rupfu rwe. Muri Luka 22:7-13, urasanga Yesu yarategetse gutegurira ibya Pasika mu cyumba cyo hejuru. Bisobanuye ko ashaka […]
Umuyobozi mukuru wa polisi ya Sudani y'Epfo yagiriye uruzinduko mu Rwanda
Umuyobozi mukuru wa polisi ya Sudani y’Epfo yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije gushimangira imikoranire myiza hagati ya polisi z’ibihugu byombi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Werurwe 2018, nibwo uyu muyobozi wa Polisi ya Sudani y’Epfo, IGP Gen.Majak Akec Malok yakiriwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. […]
Hussein Radjabu yagizwe umuyobozi wa FOREBU igamije guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza
Umunyapolitiki Hussein Radjabu wabaye umuyobozi w’ishyaka CNDD- FDD imyaka myinshi, nyuma akaza kwitandukanya naryo, yagizwe umuyobozi w’umutwe wa FOREBU uvuga ko ugamije kuvana ku buyobozi Perezida Nkurunziza. Ibi byatangarijwe mu mwiherero w’abarwanashyaka ba Forebu wabaye ku wa 23 Werurwe 2018, akazajya akorana na diregiteri mu bya politiki ndetse n’umugaba mukuru w’ingabo, batatangaje amazina ariko bita […]
Habayeho uguterana amagambo hagati ya Anne Rwigara n’umuhesha w’inkiko watezaga ibyabo cyamunara
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyateje mu cyamunara itabi ry’uruganda rw’umuryango wa Assinapol Rwigara. Iryo tabi ryagurishijwe kuri miliyoni 512 z’amafaranga y’u Rwanda. Ariko muri icyo gikorwa uhagarariye umuryango aterana amagambo n’umuhesha w’inkiko. Anne Rwigara uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi bw’umuryango avuga ko atanyuzwe n’igiciro. Avuga ko […]
Burera: Abantu batandatu bafashwe na polisi bagerageza kwiba banki y'abaturage
Polisi y ’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, yataye muri yombi abantu batandatu bari bafite umugambi wo kwiba Banki ariko urabapfubana. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko hari saa saba […]