Mukasarasi wahembwe na USA azarihirira kaminuza abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi Mukasarasi Godelieve, ni umwe mu ndashyikirwa 10 zahawe igihembo na Guverinoma ya Amerika kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze mu guharanira uburenganzira bwa muntu, icyo gihembo ngo yiteguye kugifashishamo abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Aganira na BBC, uyu mugore avuga ko igihembo yagihawe kubera umuryango yashinzwe witwa SEVOTA wita ku bapfakazi n’imfubyi za Jenoside , by’umwihariko akaba ahamya ko nyuma yo kugifata agiye kurihirira abana kaminuza.
Agira ati “Ni ugufasha abana badafite uburyo babona buruse yatuma biga univerisite, iyo nkunga nicyo nifuza ko igenerwa, ni abana bavutse ku bagore basambanijwe mu gihe cya jenoside”.
Abajijwe uburyo yakiriye iki gihembo, yasubije agira ati “Kiriya gihembo nacyakiranye ibyishimo byinshi kuko ni igihembo gituma Abanyarwandakazi ibyo bakora ku rwego rwo kurwanya ihohoterwa mu rwego rwo kurwanya ubudahanwa kimenyekana kikaba intangarugero mu rwego rw’isi.
Akomeza avuga ko umuryango ahagarariye wa SEVOTA ufite icyicaro mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Rukoma, ukaba ukorera mu turere turenze 10 ariko ukaba ufite amatsinda n’ubufatanye agera kuri 97.
Uyu muryango kandi ufite amatsinda y’urubyiruko aharanira amahoro n’iterambere, by’umwihariko bakaba bakora ibikorwa byo kurwanya ubukene.
Avuga ko yari yaratangije amatsinda y’abagore b’abapfakazi n’imfubyi ariko ngo byaje kugaragara ko abagore basambanyijwe ku ngufu muri jenoside aribo bafite ibibazo bikomeye.
Ati “twabashyize mu matsinda, tukabaganiriza, tubagira inama zo kubakiza ibikomere, kubera ubuvugizi twakoze dufashijwe n’abagore b’abadepite mu Rwanda, byatumye abafashe abagore ku ngufu bashyirwa muri categorie ya mbere,…”.
Akomeza avuga ko uyu muryango umaze gufasha abantu basaga ibihumbi 10 barimo abana b’imfubyi za jenoside, abapfakazi,… by’umwihariko ko umuryango wabo utarimo abagizweho ingaruka na jenoside gusa, ko n’abandi bakunze gahunda yabo y’ubumwe, ubwiyunge n’amahoro bagiye bifatanya nabo.
Imbogamizi yagiye ahura nazo, avuga ko ari ubumenyi buke yari afite ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, ikindi kikaba ubukene dore ko abenshi bari barasenyewe muri jenoside.
Mukasarasi Godelieve  w’imyaka 59, yashyikirijwe igihembo n’umugore wa Perezida, Donald Trum, Melania Trump ku wa 23 Werurwe 2018, ari umwe mu bagore 10 bari baturutse isi yose, by’umwihariko bakaba babiri b’Abanyafurika.

aho
Godelieve Mukasarasi ahoberana na Melania Trump

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *