John Terry yemeje ko Chelsea itagitsindwa kuva aho Mourinho yirukaniwe

Sangiza iyi nkuru

Ni mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Werurwe 2016, aho Kapiteni wa Chelsea John Terry yemeje ko kuva uwahoze ari umutoza wayo Jose Mourinho yirukaniwe Chelsea ntawe ukiyihangara.
Ibi yabivuze abisanishije n’umwanya Chelsea yari iriho mu mpera z’umwaka wa 2015 aho yari mu makipe ya nyuma mu irushanwa rya Premier League, aho byagiye bivugwa ko intandaro yo kuza mu myanya y’inyuma ngo byaba ari ukutumvikana kwa Mourinho n’abakinnyi be aribyo byanamuviriyemo guhita yirukanwa igitaraganya.
terry
Terry yakomeje ashimangira ko kuva Chelsea yazana umutoza mushya” Guus Hiddink” arimo kugenda akora akazi katoroshye ko kugenda akubita amakipe umusubirizo bitewe n’ubufatanye n’abakinnyi.
Terry abajijwe ibimuvugwaho ko yaba agiye kwerekeza mu Bushinwa akaba yarangirizayo umwuga wo gukina umupira, abihakana yivuye inyuma avuga ko afite indi myaka 3 cyangwa 4 muri Chelsea.
Yagize ati “ ndashaka gukina umupira ku rwego ruri hejuru, sinshaka kuzenguruka mu makipe kandi muri Chelsea umutoza n’abafana banyishimiye, ndacyafite imyaka 3 cyangwa 4 muri Chelsea cyokora nyuma y’icyo gihe nibwo nshobora gufata icyemezo nkaba nakwerekeza mu ButariyanI cyangwa mu Bushinwa. Igihe nicyo kizatubwira.
“kugeza ubu Chelsea ntigitsindwa kuva Mourinho yakwirukanwa, ubu ikituraje ishinga ni ugukaza umurego mu kwitegura gutsindira igikombe cya Champions League, naho Premier League yo nifuza ko Leicester yacyegukana Dore ko twebwe twakuyeyo amaso.
John Terry yasoje ashimira umutoza Guuss ngo ukomeje kwitwara neza nyuma yo kubazahura mu buvumo MourInho yari yabashyizemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *