Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ku wa 29 Werurwe 2018, ryashyize hanze urutonde rw’abasifuzi n’ababunganira 99 bazagaragara mu mikino y’igikombe cy’isi izabera mu Burusiya muri Kamena 2018, ariko nta mwongereza n’umwe ugaragaramo. Ibi bibaye ubwa mbere kuva mu 1938.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP biratangaza ko umusifuzi Mark Clattenburg uherutse gusezera muri shamiyona w’u Bwongereza ari we wahabwaga amahirwe, ariko kuba yaragiye gukomereza uyu mwuga muri Saudi Arabia byarayamubujije.
Ikindi kibazo gishobora kuba ari impamvu nyamukuru yo kutaboneka k’umwongereza muri iyi mikino, ngo ni ikibazo igihugu cy’u Burusiya cyagiranye n’u Bwongereza nyuma y’uko Sergei Skripal, wari intasi y’u Burusiya yarogewe mu Bwongereza.
U Burusiya bushinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo ku buryo byanatumye ababuhagarariye 23 birukanwa mu Bwongereza.
Ibihugu 10 by’i Burayi ni byo bizatanga abasifuzi n’ababunganira muri iyi mikino. Ibyo ni u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, Esipanye, u Buholandi, Turkiya, Polonye, u Burusiya, Seribiya na Sloveniya.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


