Ambasaderi mushya wa Amerika yageze mu Rwanda ndetse yatangiye kurutembera

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uherutse kurahirira inshingano ze yamaze kugera mu Rwanda ndetse atangira no kurutembera areba ubwiza bwarwo nk’uko yari yatangaje ko atari we uzabona ahageze.
Ifoto yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, itariki 31 Werurwe, na ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerikia mu Rwanda ikaba igaragaza Ambasaderi Vrooman ku igare ari mu Rwanda, iherekejwe n’amagambo avuga ko yamaze kugera mu gihugu ndetse yatangiye kugitembera.
Ambasaderi Peter Vrooman warahiye kuwa 26 Werurwe nka ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yaje mu Rwanda ari kumwe n’umugore we n’abana babiri.
DZUr8CyX4AAK4Jd

DZUr8MUW4AAYyTk
Ambasaderi Vrooman ari kumwe n’umugore we n’umwana nyuma yo kurahira

Ambasaderi Peter Vrooman afite umugore w’umwiraburakazi witwa Janelle  wakoze mu bintu bijyanye no guharanira amahoro muri Cameroun ariko kuri ubu akaba ari gafotozi uvuga ko akunda cyane ibijyanye n’imico.
https://twitter.com/USAmbRwanda/status/980044925021622273
Peter Vrooman akomoka muri New York, akaba yarabaye umudipolomate mu bihugu bitandukanye nka Ethiopia, Somalia, Djibuti, u Buhinde, Irak, Israel na Liban. Avuga indimi zitandukanye nk’Icyongereza, Igifaransa, Icyarabu, ndetse ngo n’Ikinyarwanda gicye nk’uko abyivugira.

YouTube player

Amb. Vrooman avuga ko u Rwanda n’igihugu cye ari abafatanyabikorwa bakomeye kandi akaba abona kuza guhagararira igihugu cye ari amahirwe abonye yo kurushaho gukaza imikoranire mu nzego zitandukanye no guhangira imirimo urubyiruko rw’ibihugu byombi.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *