Ku mpamvu z’imyiteguro y’umukino uzayihuza na Costa Deportivo do Sol muri CCC (CAF Confederation Cup) ku wa 6 Mata, Rayon Sports yumvikanye na Etincelles ko imikino w’igikombe cy’amahoro yagombaga kubahuza kuwa 02 Mata no kuwa 06 Mata isubikwa.
Amakipe yombi yumvikanye nyuma y’uko Rayon Sports yari yandikiye ibaruwa FERWAFA ku wa 31 Werurwe isaba ko iyi mikino yasubikwa ariko ntibyakunda kubera ko amasaha 28 agenwe umukino ugomba gusubikwamo yari yarenze.
Impamvu yatumye FERWAFA ikererwa gusubiza iyi kipe amasaha akarinda arenga, ni uko yari mu gikorwa cy’amatora y’ugomba kuyiyobora kuri uwo munsi iyi kipe yayandikiyeho ibaruwa, biba ngombwa ko ihabwa igisubizo ku wa 1 Mata 2018.
N’ubwo aya makipe yumvikanye, Rayon Sports yasabwe kwishyura ibyo Etincelles yatakarije mu myiteguro y’uyu mukino.
Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



