Bugesera: Abakiristo bafungiwe insengero ntibakimenya gutandukanya iminsi y’imibyizi n’uw’Icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho Leta ifatiye icyemezo cyo gufunga zimwe mu nsengero zitujuje ibisabwa, bamwe mu bakiristu bo mu karerere ka Bugesera bavuga ko byabateye gusigara mu bwigunge, bakaba basaba kuba bafungurirwa ibisabwa bakazajya babikora ariko basenga.

Ubwo abandi bizihizaga umunsi mukuru wa Pasika ku wa 1 Mata,wibukwaho izuka rya Yezu kiristu, bamwe mu batuye umurenge wa Rweru mu karere ka Bugesera,  bari mu mirima yabo bahinga, bagashimangira ko ari ukubura aho basengera bitewe n’uko insengero basengeragamo zafunzwe. Bityo iminsi yose bakaba bayifata kimwe muri iki gihe badasenga.

Baganira na Ijwi rya Amerika, umwe usengera mu itorero rya ADEPR, yagize ati “Njyewe ndi umukecuru Imana yagiriye ubuntu, nsengera muri ADEPR, ni ikibazo gikomeye rwose, twabaga twuzuye umwuka wera mu kuririmba, uruhimbi rwahimbawe,… kuba twaje mu mirima ni uko twabuze ikindi twakora, ariko iyo turi ku rusengero tuba twumva dutuje kandi twuzuye umunezero”.

Undi na we agira ati “Ubundi pasika ni pasika, ubundi twabaga turi ku rusengero, … ubu dufite ibibazo byinshi kuko tutagiye gusenga, tumaze ibyumweru bitatu aho badufungiye rwose, kuko iyo utagiye gusenga Imana, ntaho waba uri”.

Aba baturage barasaba Leta ko yadohora ibyo basabwa bakazagenda babyuzuza buhorobuhoro, ati “noneho basanze na parikingi tutarayubaka tutaratera akamyasi kugirango imbuga itohe, badufungiraho ibyumweru bibiri, turababaye ariko twasaba ngo tugende tubikora buhorobuhoro ariko badufungurire insengero dusenge”.

Kuba batagira aho basengera habegereye, bavuga ko basigaye bameze nk’imburamukoro, ati “Nk’ubu twarapfapfanye, ubungubu mbese tumeze nk’abantu b’imburamukoro, ariko tugize Imana badufungurira tugakora ibyo turimo ariko na twe dusenga tugakomeza tukabona ubugingo ku Mana nibwo tuba duharanira”.

Ku cyumweru ni umunsi bari basanzwe baharira ugusenga no kuruhuka, indi mirimo bagasa nk’abayisubika, ariko ubu ngo ntibamenya umunsi w’umubyizi cyangwa icyumweru.

Ati “Rwose tumaze kukibagirwa[Icyumweru] nk’ubu umunsi w’icyumweru ntitukiwubahiriza, iminsi y’akazi ntitukiyubahiriza, mbese iminsi yose tuyifata kimwe kuko twabaye imburamukoro kandi umukuru w’igihugu ntacyo tumusaba ngo akitwime, none nadukorere ubuvugizi natwe tuzakomeza tumufatira ku iry’iburyo”.

Insengero zisaga ibibumbi bitandatu zarafunzwe mu gihugu cyose, ariko abazisengeramo bakomeje kumvikana basaba ko baba bakomorewe, ibyo basabwa bakazagenda babikora buhorobuhoro. Ijambo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze mu mpera z’ukwezi gushize, ijambo yabagejejeho rigaragaza ko nta dohora rihari ku nsengero zitari zuzuza ibisabwa.

Yagize ati “Hari igikorwa kimaze iminsi cyo gukora isuzuma mu nsengero, hari ababikoze neza dushimira hari abo mwari mwasabye kugira ibyo buzuza, bakora, niba mubona barabyujuje, hari checklist mugenderaho haba mu cyaro no mu mujyi, abatayifite turayibaha, … ndagirango dukuremo amarangamutima , ubwo abatujuje ibyangombwa nta kundi twabigenza, munyihanganire kuri icyo”.

Bimwe bitazorohera abaturage mu byo basabwa, harimo kuba urusengero rugomba kuzajya rukorera ahantu hangana na kimwe cya kabiri cya hegitare, ikintu ubona kitazorohera insengero nyinshi dore ko zimwe zari ku buso buto.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *