Producer Ishimwe Clement akaba n’umugaho w’umuhanzi Butera Knowless, aratangaza ko umwana wabo Or nta kibazo ubu afite, by’umwihariko ko ameze neza aho bari mu Bwongereza.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ally Soudy, yamuhamirije ko umwana wabo Or ari muzima, nta kibazo afite nk’uko byari bimaze iminsi binugwanugwa ko yaba yarakivukanye mu maso.

Uyu muryango wafashe rutemikirerere werekeza mu Bwongereza ku wa 19 Werurwe 2018 urugendo rwari rugamije kuruhuka nk’uko basize babitangaje, ariko abenshi bagiye bivugira ayabo ko bagiye kuvuza uyu mwana wabo.
Aganira na Soudy, Clement yagize ati ” London ni umujyi mwiza, ari Butera arahakunda nanjye ndahakunda, ndi n’umufana w’umupira. Ni umujyi ufite amateka n’ibintu byinshi bijyanye n’umupira, rero turahakunda”.
Abajijwe niba koko bataragiye i Londre kuvuza umwana wabo, Clement yasubije agira ati “Oya, aho urugendo ruhuriye na Or ni uko turi kumwe, natwe tuba twabonye umwanya uhagije wo kubana na we kuko iyo turi mu Rwanda akenshi atubona igihe gitoya. Hano aba ari ukumarana na we umwanya kandi arabyishimira rero nta kibazo afite. Abana barwara utuntu twinshi, uko arwaye uramutse ufata indege wahora mu ndege. Ubu turi kumwe nta kibazo afite ameze neza”
Bibaye ubugira kabiri Clement Ishimwe n’umufasha we Knowless Butera berekeza mu Bwongereza kuko baherukagayo umwaka ushize wa 2017 nyuma gato yo kwibaruka imfura yabo Or.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



