Kigali: Ikigo ‘BTC’ gihugura kikanigisha itangazamakuru cyatangiye kwandika abanyeshuri bashya

Sangiza iyi nkuru

Ikigo BTC (Belgine Training Center) gihugura kikanigisha itangazamakuru, kiratangaza ko ubu cyatangiye kwandika abanyeshuri bashya bazatangira amasomo mu kwezi gutaha.

Umuyobozi mukuru wa BTC, Bizimana Belgine avuga ko iki ari icyiciro cya gatatu kigiye gutangira, ko mu gihe cy’amezi ane abanyeshuri biga, baba bahavanye impamba ikomeye ibafasha kwibeshaho neza.

Aganira na Bwiza.com, yagize ati “Kubera abarimu b’inzobere dufite babafasha, intego yacu ni uko bazajya barangiza amasomo yabo bakajya ku isoko ry’umurimo bahagaze neza, kuko amahirwe tubaha abafasha kuba abanyamwuga b’ukuri, biga amezi atatu, ukwa kane tukabashakira televiziyo bakoreraho stage, biga neza bagatinyuka, ku buryo barangiza bahagaze neza”.

Akomeza avuga ko abanyeshuri babasha kwiga neza gukoresha camera z’ubwoko butandukanye, bakiga gutunganya amashusho n’amajwi, kumenya gufata amashusho hifashishijwe indege zitagira umupilote (Drones), gushushanya amashusho ‘graphics design’, kumenyereza mu mwuga w’itangazamakuru, TV Presenter,…

Mbarushimana Africa,umwe mu banyeshuri barimo kuharangiza amasomo yabo, avuga ko yahigiye byinshi by’umwihariko akaba yarahigiye byinshi bijyanye n’itangazamakuru ry’umwuga.

Ati “ni byinshi nahigiye, kimwe muri byo navuga ko ubu namenya amahame agenga itangazamakuru mu Rwanda, ubu kujya gutara inkuru nta bwoba byantera, discipline niyo ya mbere muri byose, mubyo nahakuye nayo irimo, ubumenyi mpavomye ndizera ntashidikanya ko buzambyarira umusaruro hanze aha, n’ubwo ntabona akazi, nzi neza ko na njye ubwanjye nakwihangira imirimo, nkaba nashinga studio, ubu narahumutse,…”.

Arakomeza abwira urubyiruko gukunda kwiga imyuga, ngo kuko abenshi basohoka mu mashuri bizeye kuzakora mu biro kandi ko nawe yari ari muri abo, akababwira ko kugana iki kigo nta gihombo na kimwe kirimo, ku buzima bwabo bw’ejo hazaza.

Ubu kwiyandikisha byatangiye, abiyandikisha bajya aho ikigo gikorera i Nyamirambo imbere ya Sitade Regional mu kigo cy’Abasaveri, guhera saa Mbiri.

Ubuyobozi bw’iri shuri bumenyesha ko abanyeshuri 10 baziyandikisha mbere, kizabishyuriraho 20%, amasomo akaba azatangira ku itariki ya 1 Gicurasi 2018.

Ku bindi bisobanuro, hamagara kuri 0783 791 524 cyangwa 0783721444.

DSC01996
Aba banyeshuri barasobanurirwa imikoreshereze ya Drones mu gufata amashusho
DSC02129
Basoza amasomo yabo bazi gukoresha camera z’ubwoko butandukanye
DSC02131
Mbarushimana Africa (ufite camera) avuga ko nubwo atabona akazi, ubumenyI ahakuye bwamufasha kwihangira imirimo
DSC02018
Kayitesi Furaha, umwe mu bakobwa biga muri BTC
DSC 6780
Aba ni bamwe mu banyeshuri barimo gusoza icyiciro cya mbere

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *