Urukiko rwa gisirikare rwa Kananga (Kananga Garrison Military Court) muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rwakatiye igihano cy’urupfu abahoze ari abasirikare 10 bishe abacuruzi 5 muri Dibaya ho muri Kasai mu 2017.
Ubusanzwe abasirikare bashinjwa iki cyaha bari 14, ariko nyuma yo gukurikirana umwe ku wundi byarangiye babiri muri bo bahawe igihano cyo gufungwa imyaka icumi, bagatanga n’ihazabu y’amadorali ya Amerika 12,500 ( $ 12,500), urukiko rwasanze umwe akiri muto rumwohereza mu rukiko rumugenewe, undi yakuweho icyaha.
Nk’uko radiyo Okapi ibitangaza, ngo muri rusange, uru rubanza rwabaye ku wa 4 Mata 2018, rwari rwitabiriwe n’abantu bagera kuri 200, bamwe baturutse muri Tsikula ( aho rwabereye), abandi bavuye mu tundi duce byegeranye, bose baje kumva imyanzuro y’urukiko.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


