Rwamagana: Abaturage baratabariza umugabo utotezwa n’umugore we n’umwana

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu mudugudu wa Kabuye, akagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, bavuga batewe impungenge n’uburyo umuturanyi wabo, Hatangimana Issa atotezwa n’umugore Mukeshimana Ziada, n’umuhungu wabo w’imyaka 22.

Aba baturage babarizwa mu isibo yitwa ‘Ubutabera’ bavuga ko umuturanyi wabo ahora atotezwa kandi bagahora bahangayikiye umutekano we.

Umwe mu baturanyi ba Hatangimana, avuga ko ubuyobozi bukwiye kumurenganura akabona uburenganzira ku mutungo we, n’umutekano w’ubuzima bwe.

Agira ati “ibikorerwa umuturanyi wacu Issa ni akarengane gakomeye, kuva umugore yatangira kuvuga ko yahombeje amakara, umugore yatangiye kujya amutuka akamwandagaza, ikibabaje ni uko yatangiye kumuteza umuhungu witwa Muhammed ngo ajye amukubita kugeza ubwo yanamukubise akamurema uruguma, ubu igisigaye barashaka kumumenesha mu rugo kuko bamuvugiriza induru uko yinjiye mu rugo”.

Abaturage banenga umuyobozi w’umudugudu uburyo yitwaye mu kibazo cy’umuryango wa Hatangimana, bakemeza ko yabogamiye kuri Mukeshimana bafitanye isano.

Ati “kuba Issa atotezwa akabuzwa uburenganzira, tubona biterwa n’umuyobozi w’umudugudu, kuko abogamira kuri mushiki we, twashatse kubafasha gukemura ibibazo byabo nk’uko dusanzwe tubikora mu isibo n’umugoroba w’ababyeyi ariko arabyanga avuga ko azabyikemurira ubwe ,umugore n’umuhungu bavuga ko badashaka Issa ku buryo umuhungu we aherutse kuvuga ko bazamwica ,nta mutekano afite”.

Hatangimana avuga ko ibyo abaturanyi be bavuga aribyo ndetse ko yambuwe uburenganzira mu muryango.

Agira ati “kuva twagira igihombo cy’amakara twacuruzaga, umugore yavuze ko ari njye wayahombeje mbatera ubukene, ubwo we n’umuhungu wacu batangiye kujya bantuka bambwira ko batanshaka, ngo mbavire mu rugo, iyo bambonye bavuza induru nkatabarwa n’abaturanyi, bigeze no kumfungisha iminsi 15 yose ,ubu ntabwo mfite umutekano, ikindi ubu amakara twacuruzaga umugore yayajyanye iwabo niho ayacururiza, bageze aho bankura ku kiciro cy’ubudehe babaha igishya, ari njye wari ukuriye umuryango mbere”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigabiro bugiye gukurikirana ikibazo cya Hatangimana Issa nk’uko byemezwa na Mikebanyi Emmanuel, ushinzwe irangamimerere  akaba ari n’umusigire w’umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Agira “tugiye gukurikirana icyo kibazo, tuzifashisha abaturanyi b’uwo muryango niba umuyobozi w’umudugudu yarabogamye akabangamira isibo agendeye ku masano afitanye n’uwo mugore, uwo muyobozi tuzamugira inama kuko Amasibo yagiyeho kugirango amufashe gukemura ibibazo by’abaturage ntabwo agomba kubangamira isibo”.

Mukeshimana na Hatangimana babana byemewe n’amategeko, basezeranye mu 2005, bakaba bafitanye abana batatu. Nk’uko bigenwa mu itegeko N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012, mu ngingo ya 240, umuntu wese ugaragaweho igikorwa cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *