Umubyeyi wa Kayumba Nyamwasa wabaga muri Uganda yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Kayumba Nyamwasa wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda akaza guhungira muri Afurika y’Epfo yapfushije se, Senumuha Ferediriyani wabaga muri Uganda.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, ni uko uyu musaza yari ashaje, ariko akaba yari afite uburwayi bw’umutima, akaba yarapfuye ku wa Kabiri tariki ya 3 Mata 2018, i Kampala.

Mu gihe gahunda irebana n’imihango yo kumushyingura itaratangazwa, ngo abo mu muryango ba hafi bavuga ko azashyingurwa mu gace ka Wakiso muri Uganda.

Senumuha ngo ni umwe mu Banyarwanda bahungiye muri Uganda mu mwaka wa 1950, nyuma y’imyaka 12 agezeyo nibwo yabyaye Nyamwasa.

Senumuha Ferediriyani apfuye akurikira umugore we wapfiriye mu Rwanda mu 2010, nyuma y’iminsi mike Gen. Kayumba ahita ahungira muri Afurika y’Epfo atabanje gukura ikiriyo cya nyina.

Uyu musaza apfuye, mu gihe abahungu be, Kayumba Nyamwasa wari ufite ipeti rya jenerali yahungiye muri Afurika y’Epfo, naho murumuna we wari ufite iya koloneli,  Rugigana Ngabo we yakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda igifungo cy’imyaka icyenda.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *