Kirehe: Umugabo yatawe muri yombi acyekwaho kwica umubyeyi we

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe ku wa Gatatu tariki ya 4 Mata 2018, yataye muri yombi, Bizimana Joseph  ushinjwa n’abavandimwe be n’abaturanyi kwica nyina, Mukandutiye Felecite, wishwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 2 Mata 2018.

Mukandutiye Felecite wari ufite imyaka 67 yari atuye mu mudugudu w’umutuzo akagari ka Bisagara mu murenge wa Mushikiri, akarere ka Kirehe, ngo akaba yari amaze igihe kinini atotezwa n’umuhungu we  Bizimana Joseph.

Abaturanyi babo bavuga ko Bizimana  yakundaga gukubita nyina ku buryo ariyo mpamvu bakeka ko ari we wamwishe.

Emmanuel Nzirumbanje, umwe mu baturanyi  avuga ko Bizimana yahoraga akubita nyina bapfa ko yamubujije kugurisha ubutaka bwe.

Agira ati “umuhungu we yahoraga amukubita bapfa ko amubuza kugurisha isambu ye ku buryo yigeze kujya kumukubita yamubura akamusenyera urugi , undi munsi yamwiciye ihene, kandi uriya muhungu ni umuntu udashobotse ku buryo ariyo mpamvu bakeka ko ariwe wamwishe kuko nta wundi bari bafitanye ikibazo”.

Umuyobozi w’umudugudu w’Umutuzo na we arabihamya avuga ko Bizimana yahoraga atoteza nyina akanamukubita.

Agira ati “yajyaga akubita nyina kuko hashize nk’amezi 4 amukubise, icyo gihe twaramushatse ngo ahanwe atubwira ko yiyunze na nyina, tubajije umubyeyi we atubwira ko yamubabariye, hashize iminsi nabwo nyina yongeye kumurega nabwo tugiye kumufata nyina aratubwira ngo tumubabarire nabwo  turamureka ,ariko uwo mugabo yari ku rutonde rw’abantu badashobotse ndetse twigeze kumujyana muri Transit [igororamuco].

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’i Burasirazuba, CIP Theobard Kanamugire yemeza ko Bizimana Joseph yatawe muri yombi, akekwaho urupfu rwa nyina nkuko byemezwa n’abaturanyi .

Agira ati “ku wa mbere tariki 2 nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo urupfu rwa Mukandutiye rwamenyekanye, uwo muhungu we Bizimana Joseph ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarubuye akekwaho kwica nyina”.

Akomeza avuga ko ahanwe n’icyaha cyo kwica umubyeyi we, yahanishwa igihano cya burundu nkuko biteganywa n’ingingo ya 141.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *