Abashinjacyaha mu Rwanda mu myaka itatu ishize bamaze gufata ibyemezo by’ubutaka 234 no gufatira konti za banki z’abantu 29 mu rwego rwo kugaruza amafaranga y’abasoreshwa yibwa mu isanduku ya leta nk’uko bitangazwa n’umwe mu bayobozi.
Jean Marie Vianney Nyirurugo, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukungu n’imari mu Bushinjacyaha bukuru bw’igihugu, kuri uyu wa Gatatu ushize yavuze ko gufatira ibyo bintu biteganywa n’itegeko ryo mu 2005 rirebana no kugaruza imitungo ya leta.
Ubwo yafataga ijambo mu kiganiro cyari kirimo na Transparency International Rwanda isobanura isesengura ryayo rya raporo y’umugenzuzi w’imari, yavuze ko izo konti za banki zafatiriwe zanyujijweho miliyoni zisaga 300 z’amanyarwanda afitanye isano n’ibikorwa bya ruswa bigikorwaho iperereza.
Yagize ati: “Twafatiriye imitungo y’abantu bamwe kubera ko twari tuzi ko bashobora gutangira guhisha imitungo yabo cyangwa bagatangira kuyohereza ku bandi bantu mu gihe batangira gukorwaho iperereza,” yongeyeho ko bashobora no gufatira umutungo nubwo ntasano rigaragara waba ufitanye n’icyaha cyakozwe ariko ukekwa adashobora gusobanura aho wavuye.
Yakomeje avuga ko ari mu gihe gusa umuntu yaba yaburanishijwe n’urukiko ku nzego zose imitungo yibwe ishobora kugarurwa ariko bakaba banashaka kuyigaruza mbere yo kujyana ukekwa mu rukiko, ariko ngo ibi bishoboka mu gihe ukekwa yemeye kugarura amafaranga yibye.
Ku rwego mpuzamahanga, JMV Nyirurugo yavuze ko imitungo umuntu yabonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko ikurikiranwa bigizwemo uruhare n’amategeko y’igihugu yahunze n’icyo yahungiyemo kandi bigafatanya mu iperereza. Yavuze ibihugu byavuganye n’u Rwanda ku bibazo nk’ibi nka Nigeria, Centrafrica, Canada, Uganda, Espagne n’u Bubiligi.
Naho ku rwego rw’igihugu, ngo imitungo yibwe ikurikiranwa binyuze kuri konti za banki, ibirango by’imodoka, ibyangombwa by’ubutaka n’imigabane ku isoko ry’imari.
Nyirurugo akaba avuga ko asaga miliyari 3,7 z’amanyarwanda y’umusoreshwa yagarujwe nyuma ya dosiye 770 zaregwagamo abantu 999 zitaweho kuva mu 2013 kugeza mu 2017.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



