Perezida Nana Akufo arahakana kwemerera Amerika gushinga ibirindiro bya gisirikare muri Ghana

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Ghana kiratangaza ko kitazashyira umukono ku masezerano yemerera Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushing ibirindiro bya gisirikare ku butaka bw’iki gihugu nk’uko byatangajwe na perezida Nana Akufo-Addo kuri uyu wa Kane.

Ibi perezida Addo yabitangarije kuri televiziyo y’igihugu ashimangira ko ibihugu byombi bizarushaho gufatanya mu bya gisirikare ariko ko Ghana nta birindiro yahawe ku butaka bwa Amerika nayo itazaha ubutaka bwayo iki gihugu ngo kibushingeho ibirindiro bya gisirikare.

Ibi perezida wa Ghana yabitangaje  nyuma y’aho abaturage b’iki gihugu bigabije imihanda yo mu murwa mukuru, Accra kuri uyu wa gatatu ushize, bakamagana amasezerano ataravuzweho rumwe yaciye imbere y’inteko ishinga amategeko mu cyumweru gishize.

Abigaragambya bakaba bari banatangaje ko bazakomereza imyigaragambyo no mu bindi bice by’igihugu perezida naramuka ashyize umukono kuri aya masezerano. Abanenze aya masezerano bavuga ko ashyira mu kaga ubusugire bw’igihugu.

Ghana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri gushaka uko birushaho gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare ariko ibi bihugu byombi byahakanye ko Washington ishaka gushing ibirindiro bya gisirkare muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zaravuze ko zitigeze zisaba gushing ibirindiro bya gisirikare muri Ghana ndetse zitabiteganya, mu gihe perezida Aufo-Addo yagize ati: “Sinzigera mba perezida uzashyira mu kaga cyangwa ngo ngurishe ubusugire bw’igihugu cyanjye.”

Yongeyeho ko yubaha bikomeye urwibutso rw’abakunze igihugu ubwitange bwabo bugatuma kibona ubwigenge n’ubwisanzure.

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *