Perezida wa Pologne Andrzej Sebastian n’umugore we Agata Kornhauser—Duda bategerezanyijwe amatsiko muri Nyaruguru by’umwihariko i Kibeho, aho biteganyijwe ko mu ruzinduko agirira mu Rwanda harimo na gahunda yo gusura aka karere.
Ni uruzinduka agirira mu Rwanda rutangira kuri wa Kabiri taliki 06 Gashyantare 2024 kugeza taliki 8 uku kwezi n’ubundi.Aragera mu Rwanda aturutse muri Kenya aho yari yabanje.Kuri gahunda y’ibikorwa bye na madamu we hariho gusura ikigo kita ku bana bafite ubumuga kiba mu Murenge wa Kibeho muri Nyaruguru.
Ni mu gihe Abanyapologne ari bo bashinze icyo kigo kivura kandi kigaha uburere abana bafite ubumuga butandukanye.
Si ibyo gusa kuko harimo no gusura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, nyuma yaho akazasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona aho i Kibeho, na ho akazageza ijambo ku bazaba bahari.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser-Duda, bazanasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Imibare ya RDB igaragaza ko mu 2019, abanya-Pologne 1086 basuye u Rwanda, mu 2022 baba 572, mu gihe mu mwaka wa 2023 bahise bagera kuri 1403.


