Nyuma y’itangazo rya Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) riburira abatuye mu mujyi wa Goma ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kurukira no munsi y’ikiyaga cya Kivu, ab’i Rubavu mu Rwanda bavuga ko bafite ubwoba ko cyabarukira, kuko ngo hari n’ibimenyetso barimo kumva.
Uyu Guverineri, Lt. Gen. Constant Ndima yatanze uyu muburo tariki ya 26 Gicurasi 2021, anasaba abatuye mu midugudu 10 y’i Goma kwimukira mu mujyi wa Sake uri mu burengerazuba, mu bilometero bibarirwa muri 20, mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’iruka rishoboka.

Bamwe mu batuye i Rubavu (Gisenyi), baganiriye n’umunyamakuru wa Radiyo Ijwi rya Amerika, bavuze ko bafite ubwoba ko iki kirunga gishobora kurukira iwabo, cyangwa se mu gihe cyarukira mu kiyaga cya Kivu, amahindure agahura na gazi methane cyangwa carbonique zirimo, nabo bakaba bagirwaho ingaruka zikomeye.
Umwe yagize ati: “Impungenge zo zirahari kuko isaha ku isaha gishobora kuzamukira ahantu tutazi muri uyu mujyi wa Gisenyi.”
Undi muturage yatangaje ko hari imyuka mibi iri kuzamuka ahasadutse ubutaka bitewe n’imitingito imaze iminsi miri aka karere, ngo icyo kikaba ari ikimenyetso ko amahindure y’ikirunga yahazamukira. Ati: “Bizamuka binuka, mbese ni ibintu bimeze nk’ibividanje. Ni ko turi kubitekereza ko bishobora kuduturikiraho.”
Hari uvuga ko asobanukiwe neza isano iri hagati y’uyu mwuka n’iruka ry’ikirunga, ati: “Ha hantu hasadutse umutingito uri gukunda gukubitira cyane, hari kuvamo umwuka uri kunuka neza neza nka wa mwuka wa cya gikoma cya magma. 2002 nigiriye i Goma, niboneye magma, ukuntu inuka ndakuzi.’
Bwaba ari ubwoba bw’ubusa?
Alain Joseph Ntege ukora mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikomoka kuri peteroli na gazi, yahumurije abatuye i Rubavu, avuga ko nta kimenyetso cyerekana ko iki kirunga cyarukira iwabo nk’uko babigaragaje mu mpungenge.
Ntege yagize ati: “Muhumurize abaturage ko nta kibazo kiragaragara cy’imyuka isohokamo.”
Nk’umwe mu bari mu bushakashatsi ku myitwariye ya Nyiragongo, yavuze ko iki kigo kiri gukorana n’icy’i Goma gishinzwe gukora ubushakashatsi ku myitwarire y’ibirunga, OVG, ati: “Kandi na bagenzi bacu bo muri Congo bo mu kigo cyitwa OVG ntabyo baratubwira.”
Ku kijyanye n’iruka rishoboka munsi ya Kivu, Ntege yagize ati: “Iki kiyaga cyacu, gazi dufite ntabwo iri hano hejuru, iri kure. Buriya iyi Lac Kivu ntabwo ahantu hose harimo iriya gazi. Ikirunga aho cyamanukira, ntabwo ari ho hari iyo gazi ubu none aha.”
Nyuma yo kumva ibisobanuro bya Ntege, aba baturage bavuga ko bitumvikana, kuko nta kuntu ab’i Goma baba bakomeje guhunga babisabwe n’abayobozi babo, bikanga ubusa. Umwe ati: “Abantu barimo barahunga, ntabwo bahunga ubusa”.
Abashakashatsi bari kuri Nyiragongo, nta ‘bwoba’ bafite
Amakuru Bwiza ikura muri OVG avuga ko abashakashatsi bayo bari kujyanwa na kajugujugu, zabageza hafi y’ikirunga, bakurira ikirunga, bazamukiye mu cyerekezo kitigeze kirukiramo. Icyabajyanyeyo ni ukugira ngo bamenye niba iki kirunga gishobora kongera kuruka nk’uko bari babitangarije Guverineri Gen. Ndima.
Aba bashakashatsi bari kuri Nyiragongo mu rukerera rw’uyu wa 28 Gicurasi 2021, bavuga ko iki kirunga cyazimye, imitingito imaze hafi icyumweru yumvikana ikaba yaterwaga n’uko ubwo cyarukaga, nta mahindure na make yagisigayemo. Umukozi wo muri OVG yagize ati: “Imitingito twumvaga mu gihe cyarukaga ni uko cyasigayemo ubusa. Ni nka kwa kundi umwana warize cyane asigara ari guhogora.”
Nyiragongo yarutse tariki ya 22 Gicurasi 2021, yica abantu b’i Goma 32, amahindure yayo asenya inzu zibarirwa mu 1200. Yaherukaga kuruka mu 2002 ubwo yicaga ababarirwa muri 250.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


