Aba-Taliban n’Abanyamerika bagiye gusinyana amasezerano y’amahoro

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba z’Aba-Taliban muri Afghanistan na leta zunze ubumwe z’Amerika, bemeranyije gusinya amasezerano yo kurangiza burundu intambara imaze igihe hagati y’impande zombi, akazasinywa bitarenze uku kwezi kwa Mutarama 2020.

Ni amakuru yahawe umugisha Suhail Shaheen uvugira aba-Taliban, mu itangazo yahaye ikinyamakuru cyo muri Pakistan cyitwa Dawn, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje.

Ni itangazo rigira riti: ”Twemeranyije kugabanya operasiyo za gisirikare muri iyi minsi ibura kugira ngo dusinyane amasezerano y’amahoro na leta zunze ubumwe za Amerika.”

Umuvugizi w’aba-Taliban yongeyeho ko ku ruhande rwabo bafite ikizere cy’uko aya masezerano agomba gusinywa bitarenze uku kwezi kwa Mutarama.
Ati”Ikibazo dufite ni icy’iminsi (Itagenda).”

Umwanzuro wo gushyira iherezo ku ntambara ya Amerika n’Aba-Taliban, uje ukurikira ibiganiro byahuje impande zombi muri iki cyumweru, bikabera i Doha muri Qatar.

Ni nyuma y’igihe kirekire Amerika isaba ziriya nyeshyamba kwemera guhurira na yo ku meza y’ibiganiro, dore ko ari yo nzira rukumbi yatuma ingabo za leta zunze ubumwe za Amerika zemera kuva mu Burasirazuba bwo hagati zigasubira iwabo.
Ni ikimenyetso kandi cy’uko intambara ya Amerika na ziriya nyeshyamba imaze imyaka igera kuri 20 yaba ishyizweho akadomo.

Cyakora cyo n’ubwo impande zombi zifite ikizere cy’uko amasezerano hagati yazo ashobora gusinywa, si ubwa mbere byaba bibayeho ariko bikarangira nta kigezweho.
Nko kuva muri 2018 Abanyamerika na ziriya nyeshyamba bamaze umwaka wose mu biganiro, gusa muri Nzeri 2019 perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe za Amerika atangaza ko ntacyo byigeze bigeraho.

Nyuma y’igihe gito ibi biganiro byongeye gusubukurirwa muri Qatar, gusa nanone byongera gusubikwa kubera igitero Aba-Taliban bagabye hafi y’ibirindiro by’ingabo za Amerika biri ahitwa Bagram muri Afghanistan.

Intambara ya Amerika na ziriya nyeshyamba imaze imyaka 18. Intandaro yatumye leta zunze ubumwe za Amerika ziyemeza kurwanya uyu mutwe, ni ukubera umubano wari ufitanye n’uwa Al-Qaeda umaze imyaka myinshi urebana ay’ingwe n’Abanyamerika.

Abakurikiranira hafi ibya Politiki mpuzamahanga basanga ibiganiro hagati ya Amerika n’aba-Taliban ari yo nzira rukumbi yatuma muri Afghanistan hagaruka amahoro, dore ko amasasu ntacyo yigeze ageraho mu myaka 18 yose.

Ibi biganiro kandi ni icyanzu kiza leta y’i Kabul yanyuramo kugira ngo yicare ku meza y’ibiganiro n’aba-Taliban, mu rwego rwo gushyira akadomo ku bibazo impande zombi zifitanye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Aba-Taliban n’Abanyamerika bagiye gusinyana amasezerano y’amahoro
    Amerika ntabwo ishobora gutsinda aba Talibani.Byarayinaniye kuva muli 2001.Bagomba kumvikana intambara ikarangira kubera ko itwara Amerika amafaranga menshi cyane.
    Ikindi kandi,kwirirwa abantu bicana gusa ntabwo ari byiza.Nibarebe uko bumvikana babane mu mahoro nkuko imana yaturemye idusaba.Nubwo byayinaniye,burya na motto ya UN byari ukuzana amahoro ku isi.

  2. Aba-Taliban n’Abanyamerika bagiye gusinyana amasezerano y’amahoro
    Amerika ntabwo ishobora gutsinda aba Talibani.Byarayinaniye kuva muli 2001.Bagomba kumvikana intambara ikarangira kubera ko itwara Amerika amafaranga menshi cyane.
    Ikindi kandi,kwirirwa abantu bicana gusa ntabwo ari byiza.Nibarebe uko bumvikana babane mu mahoro nkuko imana yaturemye idusaba.Nubwo byayinaniye,burya na motto ya UN byari ukuzana amahoro ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *