Aba yarashe mu kico izo ngurube- Museveni ku iraswa rya Gen Katumba Wamala

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko umurinzi wa Gen Katumba Wamala, aba atiriwe arasa mu kirere, ko ahubwo yari kurasa mu kico abo ari kwita ”ingurube” barashe uyu mujenerali w’inyenyeri enye.

Museveni avuga ko aba bari abantu bakora iterabwoba bityo ko uyu murinzi, aba yahise abarasa, aho kurasa mu kirere ngo bahunge. Avuga ko ibyo yakoze ariko byakijije ubuzima bwa Gen Wamala.

Yagize ati ” Izo ngurube zidaha agaciro ubuzima zarashe Gen Katumba. Zishe umukobwa we n’umushoferi na we ziramukomeretsa. Twihangane ku bwo kubura Abanya-Uganda babiri. Navuganye na Gen Katumba inshuro ebyiri, ameze neza ari kwitabwaho.”

Museveni avuga ko yizeye intsinzi ku banyabyaha. Ati ” Tuzatsinda abanyabyaha nk’uko twabigenje mu gihe gishize. Twamaze kumenya ikirari cyabo.”

Yakomeje agira ati ” Uriya murinzi aba yabarashe aho kurasa mu kirere. Ubu tuba dufite ibyihebe byapfuye aho kubikanga. Ukurasa kwe kwatumye abanyabyaha bahunga atabara Gen Katumba. Kwica kimwe cyangwa byinshi nabyo byari gukiza Gen Katumba ahubwo kurushaho.”

Gen Katumba Wamala yarashwemo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, umukobwa we n’umushoferi bahasiga ubuzima we ajyanwa mu bitaro, aho yakomeretse ku ntugu zombi. UPDF itangaza ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ababyihishe inyuma.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *