Dr Kayumba yaganiraga n'umubyeyi we

Ababyeyi ba Dr Kayumba bizihije imyaka 63 bamaze bashakanye

Sangiza iyi nkuru

Ababyeyi ba Dr Christopher Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, bizihije isabukuru y’imyaka 63 bamaze bashakanye.

Francis Kayumba w’imyaka 92 na Magdalene Mukankuranga w’imyaka 84 ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 banizihije isabukuru y’amavuko yabo.

Dr Kayumba witabiriye ibi birori, kuri uyu wa 18 Kanama yatangaje ati: “Ubwo Data yuzuzaga imyaka 92 na Mama akagira 84, ku Cyumweru twizihije imyaka 63 bamaze bashakanye.”

Yakomeje ashimira Imana ku bwo kuba ababyeyi be bakiriho. Ati: “Duhaye Imana ikuzo kubera ubu buzima, urukundo rutaneshwa, kwitanaho, kwizera n’icyizere mu hazaza heza. Warakoze Mwami ku bw’ubuzima bwabo n’imigisha ihoraho.”

Ibi birori kandi byitabiriwe n’abavandimwe ba Dr Kayumba, inshuti ndetse n’abasengana n’aba babyeyi, cyane ko hanabaye misa yo kubasabira umugisha.

Francis Kayumba na Mukankuranga babyaranye abana umunani.

Dr Kayumba yaganiraga n'umubyeyi we
Dr Kayumba yaganiraga n’umubyeyi we

Francis Kayumba yujuje imyaka 92
Francis Kayumba yujuje imyaka 92

Dr Kayumba yashimiye Imana kuba ikibeshejeho ababyeyi be
Dr Kayumba yashimiye Imana kuba ikibeshejeho ababyeyi be

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ababyeyi ba Dr Kayumba bizihije imyaka 63 bamaze bashakanye
    Ukuntu Uri umugabo muzima ubereye igihugu niba wamenyaga amateka guhera Muri 59 kugeza Muri 94 mtiwaba utugaruka so ikindi mtiwakabaye ukina kumaraso yabana ba banyarwanda bataye kuri
    uru Rwanda rwacu kugirango wige ,cg abana binkotanyi batikiriye Muri kigihugu kugirango witwe Dr so subiza amaso inyuma wibuke amagambo Uwiyita Gen Omeg yabwiye afande kabarebe ngo azataha nta mututsi ntumwe ukiriho ,wakabaye ibisesengura neza ukiha igisubizo aho Gen ahera mwishyamba,uretse ideology mbi gusa icyampa nkiyi message his Excellency akayibona ,ikindi urumva ushaka , kubona aho amoko asubiranamo Koko igaragaze ube umunyabwenge ,uzamure uwanda rwacu kndi uteze imbere na family yawe erega siwowe bwira ahubwo ninjye wibwira.
    Sawa murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *