Mu Rwanda itegeko rigenga abantu n’umuryango ryavuguruwe riha uburenganzira busesuye ababyeyi ku ikoreshwa ry’imitungo yabo bishakiye batabanje kugisha inama abana babo.

Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryakoreshwaga , ryari ririho kuva mu 1988, iri tegeko ryakunze kugaragaramo ingingo zakunze kugonganisha abagize umuryango nkaho ababyeyi batagiraga ubwisanzure ku mitungo yabo batashoboraga kuyikenuza igihe bakennye bagambamirwa n’abana babo.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yavuze ko iri tegeko rije gukuraho urujijo ababyeyi bakagira uburenganzira busesuye ku ikoreshwa ry’imitungo yabo.
Yagize ati: “Mujya mwumva imanza nyinshi z’abana batambamira cyangwa banga ko ababyeyi batagira icyo bikenuza, mbere na mbere umwana inshingano umufiteho ni ukumurera agakura , akarya, akanywa, akiga yarangiza abaye umuntu mukuru agatangira gushaka ibye ntagende ngo yituramire kubera ko ababyeyi be hari icyo bafite”.
Iri tegeko rinagena uruhare rw’umugabo n’umugore mu miyoborere y’urugo rwabo aho bavuga ko mu rwego rwo gushimangira ry’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore aho abashyingiranwe bafatanya ubuyobozi bw’urugo rwabo.
Ibi bitandukanye n’uko itegeko ryahozeho ryavugaga ko ubuyobozi bw’urugo bwahaharirwaga umugabo, iyi ngingo izarengera kandi bamwe mu bagore bahezwaga ku mitungo bashakanye n’abagabo babo.
Iri tegeko rishya kandi ngo ryanakuyeho impaka n’urwikekwe rwagirwaga n’abagabo rimwe na rimwe batizeraga ko umwana wavutse mu muryango ari uwabo, iri tegeko rikazanafasha abana baba batazi inkomoko yabo kumenya nta gushidikanya umubyeyi w’umugabo bashobora kwitirirwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


