Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki 08 Gashyantare, ababyeyi bariye karungu bagabye igitero ku Ishuri Ribanza rya Bushuro riherereye mu Karere ka Kabale muri Uganda, birukana umuyobozi waryo bamuziza amanota mabi abana babo bagize mu bizamini bya leta byo mu mwaka ushize.
Ababyeyi babarirwa muri 30 bakaba bateye iri shuri bagasanga umuyobozi waryo mu biro bamusohoramo nabi.
Uyu muyobozi w’ishuri witwa Deus Byaruhanga ababyeyi bamushinja gusiba cyane no kudafatira ibihano abarimu nabo basiba cyane, bakavuga ko ari yo ntandaro yo gutsindwa kw’abana babo.
Bivugwa ko kuri iri shuri nta munyeshuri wigeze uza muri cyiciro cya mbere (first grade), mu gihe abanyeshuri bane ari bo baje mu cyiciro cya kabiri (2nd grade), barindwi mu cyiciro cya gatatu, naho umwe aza mu cya kane mu gihe umwe nta cyiciro yagaragayemo.
Aba babyeyi bari bayobowe n’umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’abarimu n’ababyeyi bo kuri iri shuri witwa Evelyn Arinda, basabye ko Byaruhanga ahita yoherezwa ku kindi kigo akavanwa kuri iki nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Aba bavuze ko bandikiye kenshi ubuyobozi bw’akarere basaba ko Byaruhanga yimurwa ariko nta cyakozwe.

Ibi bikaba byateje umwuka mubi ku ishuri ndetse abanyeshuri benshi bagaragara basubira iwabo mu masaha ya saa tanu z’amanywa mu gihe abandi bari bari gukina mu masaha y’amasomo.
Ubwo itangazamakuru ryageragezaga kuvugisha uyu muyobozi w’ishuri, Deus Byaruhanga, yanze kugira icyo atangaza, naho ushinzwe uburezi mu karere, Mathias Akeeka we avuga ko nta busabe bw’ababyeyi burebana no kwimura uyu muyobozi yigeze abona, ariko yizeza kubikurikirana.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho


