Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho tariki ya 4 Gashyantare 2021 Minisiteri y’Uburezi itangarije ko Guverinoma igiye gutera inkunga ibigo by’amashuri bya Leta n’ibifashwa na Leta bicumbikira abanyeshuri, bamwe mu babyeyi babirereramo bakomeje kuba mu rujijo mu gihe babona bakomeje kwishyuzwa amafaranga y’inyongera, abandi barakomorewe.

Inkunga ya Guverinoma nk’uko bigaragara mu ibaruwa ya Minisiteri y’Uburezi, ni iyo kugaburira abanyeshuri mu minsi yiyongereye ku yari isanzwe igira igihembwe, aho buri munyeshuri ucumbikirwa muri ibi bigo azagenerwa amafaranga y’u Rwanda 25,000.

Iyi Minisiteri yabitangaje mu gihe hari bimwe mu bigo by’amashuri mu bice bitandukanye by’igihugu byari byaramaze kwishyuza ababyeyi babirereramo amafaranga y’inyongera yo gutunga aba bana, bishingiye ku kuba iki gihembwe cya kabiri cyararenzeho amezi agera kuri abiri.

Amakuru BWIZA ifite ni uko bimwe mu bigo by’amashuri byatangiye gusaba aya mafaranga y’inyongera mu Kwakira 2020, nyuma y’iminsi mike iyi Minisiteri ishyize hanze ingengabihe y’uko amasomo azakomeza.

Aya makuru yemeza ko hari ababyeyi bari baramaze kwishyura iyi nyongera yose (nk’30,000, 40,000 RWF, 53,000 RWF na 62,000RWF). Hari abishyuye ibice ndetse n’abandi batari bishyura na make, bamwe muri bo bakaba bari ku nkenke z’abayobozi b’ibigo by’amashuri, ngo bayishyure bidatinze.

Impaka no guceceka kw’abayobozi b’ibigo by’amashuri

Iki gitangazamakuru cyavuganye n’umubyeyi urerera mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kabutare (Kabutare TVET School) riherereye mu Karere ka Huye, acyereka ibaruwa ababyeyi bandikiwe n’umuyobozi w’ishuri tariki ya 29 Mutarama 2021 igaragaza ko abarera abana biga mu mashami ya Animal Health, Crop Production na Forestry basabwa kwishyura amafaranga 47,900 RWF y’inyongera, naho aba Food Processing na Football bo bakaba basabwa kwishyura 53,100 RWF y’inyongera.

Uyu mubyeyi yavuze ko nyuma y’itangazo ry’inkunga ya Guverinoma, babajije ubuyobozi bw’iri shuri niba ari ngombwa ko bishyura aya mafaranga y’inyongera; bwifatanyije n’ubuyobozi bw’Inteko Rusanye y’ababyeyi baharerera, bubasobanurira ko iyi nkunga ari iyo kugaburira abana gusa, idashobora gukemura ibindi bibazo.

Perezida w’Inteko rusange y’ababyeyi barerera muri iri shuri, Dr. Karera Claudine mu itsinda rya WhatsApp ahuriyemo n’abandi babyeyi yagize ati: “Nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’ishuri bukatugaragariza ibibazo bitandukanye bihari bidashobora gukemurwa n’ariya mafaranga Leta yatanze kuko yo ari ayo kugaburira abana gusa, nyuma yo kumva impamvu yo kongera uruhare rw’umubyeyi kugira ngo imyigirire y’abana bacu igende neza, twasanze ari ngombwa ko buri mubyeyi atanga amafaranga yasabwe. Abayatanze barakoze cyane, abatarayatanga nabo babyihutishe bikorwe vuba, bityo ubuzima bw’ishuri bukomeze nta nkomyi.”

Uyu mubyeyi uvuga ko adafite ubushobozi bwo kwishyura aya mafaranga yose, yatangarije iki gitangazamakuru ko nyuma y’ubutumwa bwa Dr. Karera, bahise bamburwa ububasha bwo gutangira ibitekerezo kuri uru rubuga bahuriyeho. Ati: “Rwa rubuga twahuriragaho barufunze bamaze gutanga rya tangazo.” Akomeza ati: “Kubera ko ababyeyi batangaga ibitekerezo bibatsinda.”

Undi mubyeyi wavuganye n’iki gitangazamakuru, arerera mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Bernadette ruherereye mu Murenge wa Save w’Akarere ka Gisagara (G.S St Bernadette Save), aho umuyobozi warwo yandikiye ababyeyi tariki ya 20 Mutarama 2021 abasaba kwishyura amafaranga y’inyongera 62,500 RWF.

Uyu muyobozi (Sr. Marie Grace Mukashyaka) yagize ati: “Babyeyi dufatanyije kurera, nk’uko bigaragazwa n’ingengabihe y’amashuri y’umwaka wa 2020-2021, igihembwe cya 2 ni kirekire ugereranyije n’igisanzwe. Bityo, inama ya komite yemeje ko buri mubyeyi yatanga 62,500 RWF mu gihe cy’amezi abiri (Gashyantare, Werurwe) […] bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa 2.”

Uyu mubyeyi wamaze kwishyura aya mafaranga nk’uko bigaragara muri kopi y’inyemezabwishyu (borderaux), yagize ati: “Twe baduciye ay’umurengera kandi ntacyo bashaka kuvuga ku bijyanye n’itangazo rya Minister. Bamwe banatangiye kuyishyura ariko twebwe byaratugoye cyane.”

Mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, APAPEGI Cyuru TVET School riherereye mu Karere ka Gicumbi, tariki ya 1 Gashyantare 2021 ubuyobozi bwaryo bwandikiye ababyeyi bubasaba kwishyura inyongera y’amafaranga 50,000 RWF ku bw’impamvu y’uburebure bw’iki gihembwe.

Umubyeyi uharerera yandikiye iki gitangazamakuru, akimenyesha ko nyuma y’itangazo rya Minisiteri y’Uburezi, ubuyobozi bw’ishuri ahubwo bwo bwakajije umurego mu kuyishyuza ababyeyi. Ati: “Ikigo cya APAPEGI Cyuru muri Gicumbi ahubwo cyo cyashyizeho umurego mu kuyaka ababyeyi.”

Hari amashuri yahagaritse kwishyuza ababyeyi aya mafaranga, andi abizeza kuyagabanya

Nk’uko tubikesha inkuru ya Kigali Today, bigaragara ko nyuma y’itangazo ry’inkunga ya Guverinoma, hari abayobozi b’amashuri bafashe icyemezo cyo guhagarika kwishyuza ababyeyi aya mafaranga, abandi babizeza kuyagabanya.

Iki gitangazamakuru mu kiganiro cyagiranye n’Umuyobozi w’ishuri rya Collège ADEC riherereye mu Karere ka Ngororero, yagitangarije ko nk’ubuyobozi bari bafite gahunda yo gusaba ababyeyi inyongera y’amafaranga 41,000, gusa nyuma y’itangazo rya Minisiteri y’Uburezi, bahise babisubika.

Uyu muyobozi yagize ati: “Ni ukuvuga ko njyewe ngiye guhita mbona 50% by’amafaranga yagombaga gutangwa n’ababyeyi kandi n’ubundi ntibari kuzarenza 205 by’abari kuyabona. Leta ni umubyeyi, ntabwo ngihamagariye ababyeyi kwishyura ayo mafaranga.

Umuyobozi w’ishuri rya TVET Gatumba muri Ngororero n’uw’Urwunge rw’Amashuri (G.S) rwa Saint Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga rwari rwarasabye 60,000 RWF, bo bafashe icyemezo cy’uko amafaranga y’inyongera bari barasabye ababyeyi, azakurwaho aya 25,000 rwf y’inkunga ya Leta, bakishyura asigaye.

Umuyobozi wa G.S Saint Joseph yagize ati: “Ababyeyi bari baragowe no kubona ayo mafaranga ariko ubu birakemutse, tugiye guhita tubandikira bishyure bakuyemo ayo Leta yabunganiye.”

Nyuma y’itangazo ry’iyi nkunga ya Leta kandi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara tariki ya 5 Gashyantare 2021 bwandikiye ibigo by’amashuri birebwa n’iri tangazo, bubisaba gusubiza ababyeyi aya mafaranga y’inyongera cyangwa se biyazayabarira ku gihembwe cya gatatu.

Icyo gihe bwagize buti: “Hashingiwe ku mabwiriza ya Minisiter, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buramenyesha abayobozi b’amashuri acumbikira abanyeshuri ko ntawemerewe kwaka amafaranga ababyeyi y’inyongera yo gutunga abana. Abayatse bayasubize cg ahazaherwaho mu gihembwe cya 3.”

Bamwe mu babyeyi bakomeje kwishyuzwa aya mafaranga y’inyongera, barifuza ko byahagarara, abamaze kuyishura bakayasubizwa nk’uko Akarere ka Gisagara kabisabye cyangwa se bakayishyura akuweho iyi nkunga ya Guverinom nk’uko byagenze ku mashuri nka TVET Gatumba, G.S Saint Joseph na Collège ADEC.

Mu gushakira igisubizo aba babyeyi, BWIZA yabajije Minisitiri w’Uburezi igikurikiraho nyuma yo kumenya iby’izi mpaka, ariko ntabwo arasubiza. Gusa mu kuri iyi ngingo, aherutse kugaragaza ko atazi niba hari ibigo by’amashuri byishyuje aya mafaranga y’inyongera bishingiye ku burebure bw’igihembwe cya kabiri, abwira iki gitangazamakuru ko agiye kubanza kubishakaho amakuru.

Inkuru bifitanye isano http://www.bwiza.com/?Leta-yageneye-buri-munyeshuri-wiga-acumbikirwa-25-000-rwf-yo-kumutunga

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa
    Muiriwe neza.mutubarize nizamuka ryamafranga yiyonyereye mibigo byomuri Kigali biga bataha bifitemo secondair na primaire nabo barongeje.urugero,G.s Apacope(muhima).murakoze.

  2. Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa
    Muiriwe neza.mutubarize nizamuka ryamafranga yiyonyereye mibigo byomuri Kigali biga bataha bifitemo secondair na primaire nabo barongeje.urugero,G.s Apacope(muhima).murakoze.

  3. Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa
    ibyo biri hose mumashuli nubwo iyo nkunga ya leta yaboneka ntibizabuza kwaka ababyeyi amafranga yinyongera kuko abayobozi bibigo niho bazabonera akantu mukavuyo,leta nidukorere ibishoboka hanyuma natwe tuzarebe ko bazakomeza kuyatwaka ,ikindi bakore iperereza barebe aho bari kuyak babafatire ibihano

  4. Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa
    ibyo biri hose mumashuli nubwo iyo nkunga ya leta yaboneka ntibizabuza kwaka ababyeyi amafranga yinyongera kuko abayobozi bibigo niho bazabonera akantu mukavuyo,leta nidukorere ibishoboka hanyuma natwe tuzarebe ko bazakomeza kuyatwaka ,ikindi bakore iperereza barebe aho bari kuyak babafatire ibihano

  5. Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa
    Iyi nkuru mutangaje nziza,.Mineduc ikwiye gukura kino kibazo hakiri kare. Harimo enrichissement sans cause ku bigo byinamgiye kandi birahanirwa.Murakoze

  6. Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa
    Iyi nkuru mutangaje nziza,.Mineduc ikwiye gukura kino kibazo hakiri kare. Harimo enrichissement sans cause ku bigo byinamgiye kandi birahanirwa.Murakoze

  7. Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa
    Yewe ni dange Byimana fille naho tuzongeraho hejuru ya 40000

  8. Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa
    Yewe ni dange Byimana fille naho tuzongeraho hejuru ya 40000

  9. Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa
    muzadusure hano gatumba murebe kuntutwagowe kbx!

  10. Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa
    muzadusure hano gatumba murebe kuntutwagowe kbx!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *