Ababyeyi turabasaba gukomeza kuganiriza abana ku buzima bw'imyororokere- Umuhire Christiane

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) irasaba ababyeyi kurushaho kuba hafi abana, babaganiriza ku buzima bw’imyororokere, ari nako inasaba abana kunyurwa n’ibyo bagenerwa n’ababyeyi babo cyangwa se ababarera kurusha uko bwatwarwa n’irari ry’ibintu.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umukozi muri MIGEPROF ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera abana, Umuhire Christiane, ku Cyumweru tariki ya 4 Ugushyingo 2018, mu kiganiro cyatambutse mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda n’ibindi mpuzamahanga.

Insanganyamatsiko y’iki kiganiro yagiraga iti “Urubuga rw’Itangazamakuru ku ngamba zo kurwanya no gukumira icyaha cyo gusambanya abana (bibaviramo gutwita imburagihe).

Umuhire wari umutumirwa muri iki kiganiro akaba yaravuze ko MIGEPROF n’izindi nzego bikomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo ikibazo cy’abana basambanywa bagaterwa inda z’imburagihe kiranduke.

Yakomeje asaba abagize umuryango kwihutira gutanga amakuru kugira ngo uwabikoze ahanwe kandi umwana wasambanyijwe afashwe. Ati “Umwana wasambanyijwe bikamuviramo gutwara inda, nta kwiye kuvutswa uburenganzira bwo gukomeza amashuri”.

Umuhire asaba ababyeyi kuba hafi abana, babaganiriza ku buzima bw’imyororokere, abana nabo akabasaba kwirinda kurarikira ibirenze ibyo bahabwa n’ababyeyi, ati “Ababyeyi turabasaba gukomeza kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere. Abana nabo turabasaba kwirinda irari ry’ibintu, banyurwe na dukeya ababyeyi babo n’ababarera babaha”.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami Rishinzwe Ubugenzacyaha mu Urwego  rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,  Jean Marie Twagirayezu, nawe wari umutumirwa muri icyo kiganiro, yavuze ko nta munsi n’umwe uru rwego ruzadohoka ku gukurikirana uwo ari we wese ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana.

Ati “Urwego rw’Ubugenzacyaha ruzakomeza kugira uruhare mu gukumira, gutahura no gukurikirana ibyaha birebana no gusambanya abana binyuze mu bukangurambaga dukorana n’izindi nzego”.

Akomeza avuga ko RIB isaba ababyeyi n’abareberera abana kwihutira kujyana uwasambanyijwe kuri Isange One Stop Center kugira ngo iperereza ritangire ibimenyetso bitarasibangana ndetse na wa mwana agahabwa imiti imurinda gusama no kwandura indwara zirimo SIDA n’ubundi bufasha.

Ubukangurambaga bwo gukumira isambanywa rikorerwa abana, bwatangiye ku wa 11 Ukwakira, bukazarangira ku wa 10 Ukuboza 2018, insanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango twifuza, turwanya gusambanya abana”.

isango
Mu kiganiro, ababyeyi basabwe gutangaza amakuru vuba mu gihe hari umwana wasambanyijwe

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *