Abacunga umutekano  basaga  20,000 bitabajwe mu gitaramo cya Bobi Wine

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Uganda irateganya kwifashisha abashinzwe uutekano barenga 20,000 mu rwego rwo kubungabunga umutekano mu gitararamo cya depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine cyiswe ‘Kyalenga’.

Aba bashinzwe umutekano nk’uko  Spyreports dukesha iyi nkuru ibitangaza bazaba baturuka mu gipolisi, ubutasi bwa gisirikare  n’abashinzwe kurwanya iterabwoba.

Iyi nkuru ivuga ko uyu ari umwanzuro wafatiwe mu nama yahuje abafite aho bahuriye n’iki gitaramo gifatwa nk’aho kiri mu bihe bigoye muri uyu mwaka ku bashinzwe umutekano kuko ntawe uzi ngo kizitabirwa ku rugero rungana iki.

Inama yanzuye ko hakwiye kuba indi nama kugira ngo n’abandi bose bafitanye isano n’iki gitaramo batange ibitekerezo.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ni mu gihe ku rundi ruhande bamwe bavuga ko ibi byose ari ukugira ngo bazakumire abanyepolitiki batavuga rumwe na Leta bashobora kuboneraho akanya ko kwikorera ibikorwa byabo.

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizabera ahitwa Busabala one Love beach.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *