Abacururiza mu isoko rya Rwamagana baratabaza

Sangiza iyi nkuru

Abacururiza mu isoko rya Rwamagana riherereye mu Murenge wa Kigabiro, barinubira ko rishaje cyane ndetse ngo iyo imvura iguye amazi arabatera akangiza ibicuruzwa byabo mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko butazarisana ahubwo ko buteganya kubaka irya kijyambere nubwo ntagihe bazi rizubakirwa.

Aba bacuruzi bavuga ko mu minsi yashize hari abaje gusana imireko aho kugira ngo ijyane amazi aho yagenewe ahubwo ikayabamenaho bigatuma ibicuruzwa byabo byangirika.

Ishimwe Claude yagize ati “Iri soko rirashaje rwose kuko imvura iyo iguye turanyagirwa.Nkubu uyu mureko bari bavuze ko bawusannye hanyuma amazi bayamena kuri twe.”

Gahamanyi Jackson ucururiza imyenda muri ririya soko yabwiye Umuseke ko iyo imvura ikubye batangira kugira imitima myinshi ko igihe kubangiriza ibicuruzwa bigatuma banura ikubagahu.

Yagize ati “Dugasanga barisana cyangwa bakatwubakira irindi.”

Aba bacuruzi bavuga kandi ko amazi y’imvura aba menshi akabateza umunuko cyane cyane ava aho babagira kuko imiyoboro itwara ayo mazi imwe n’imwe yashaje ku buryo hari n’iyazibye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko batasana ririya soko kubera ko hari gukusanywa ubushobozi bwo kubaka irya kijyambere muri kariya Karere nubwo nta gihe bizakorerwa atanga.

Yagize ati “Hari ahantu hamwe na hamwe hagiye hangirika twanga kuhasana tubishaka kuko byaba ari ukwangiza amafaranga.”

Avuga ko uriya mushinga wo kubaka isoko rya kijyambere iri gutekerezwaho kandi intambwe ya mbere yamaze guterwa.

Ati “Inyigo yarakozwe, abikorera bo muri aka Karere bari gutanga imigabane yabo, hari n’abafatanyabikorwa bazadufasha kandi bigeze kure, ntabwo rero twafata amafaranga ngo tuyatange ku kintu kigiye gusenywa.”

Isoko rya Rwamagana ni ryo rikuru muri aka Karere gaherutse kuza ku mwanya wa 3 mu kwesa imihigo ya 2019-2020.

Ni isoko rikoreramo abacuruzi 380 gusa ngo uyu mubare ni munini kuko hari byo baba benshi bigatuma bamwe bajya gucururiza hanze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *