capture-44.png

Abacuruzi ba Cyanika na Katuna bakuyemo akabo karenge

Sangiza iyi nkuru

Abacuruzi mu Mijyi mito ya Gatuna mu Karere ka Kabale na Cyanika mu Karere ka Kisoro ihana imbibi n’ u Rwanda bahisemo gusiga ubucuruzi muri ibi bice kubera kubura abakiliya biturutse ku kibazo cy’umubano mubi hagati y’ u Rwanda na Uganda.

Utu duce ubusanzwe twabagamo ubucuruzi butandukanye, abacuruzi bamwe bahisemo kutuvamo muy myaka ibiri ishize kuko nta rujya n’uruza rukiri hagati y’ibihugu byombi.

Chimpreports yageze muri utu duce, ivuga ko 90% by’ubucuruzi bwahakorerwaga bwamaze guhagarara.

Umwe mu bagicururiza Katuna, Good Katabarwa avuga ko bagenzi be benshi bimukiye gukorera Mirama Hills (Kagitumba) mu gihe abandi baretse ubucuruzi.

Avuga ko ikibazo bagize cyasize ubukungu bwabo buri hasi ndetse ko hari n’abo byabereye ingorabahizi gutunga imiryango yabo.

capture-44.png
Menshi mu maduka yafunze imiryango/Chimp.

Umuyobozi wungirije w’abacuruzi ba Cyanika, Sam Mpakaniye we avuga ko ubwo imipaka yafungwaga, hari amafaranga akomoka ku bicuruzwa bari barahaye Abanyarwanda batahawe.

Meya wa Cyanika, Erasmus Samuel we yasabye abayobozi b’ibihugu byombi gukemura ikibazo cy’imigenderanire.

Uwa Katuna, Nelson Nshangabasheija avuga ko kuva imipaka yafungwa, byabaye ibibazo bikomeye. Avuga ko mbere binjizaga UGX miliyoni 400 none ubu bakaba babona miliyoni 30 gusa.

Si abo ku ruhande rwa Uganda bataka guhura n’ibibazo bitandukanye ku bwo kudahahirana. Mu Rwanda, abaturage bumvikana mu bitangazamakuru basaba ko impande zombi zakumvikana, abaturage bakagenderana nk’ibisanzwe.

Ibibazo by’umubano mubi hagati ya Uganda n’ u Rwanda byaganiriweho n’impande zombi ku buhuza bwa Angola na DRC gusa nta kintu biratanga cyafasha abaturage batahwemye kuvuga ko ngo ” Aho inzovu zirwaniye ibyatsi ari byo biharenganira.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Impaka: Kuki urupfu rukunze kwibasira abantu b’imico myiza ? | Igisubizo na Pasteur Ntambabazi

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abacuruzi ba Cyanika na Katuna bakuyemo akabo karenge
    Si muri Uganda gusa no murwanda byaduhungabanyirije ubukungu nkabacuruzi twarahombye cyane imodoka zavaga Uganda zikaza gupakira imyaka ubungubu ama depo aruzuye twabuze aho tuyishyira kandi murwanda abaturage barimo ntabwo bayi consuming ngo bayimare byaba byiza ubuyobozi budufashije

  2. Abacuruzi ba Cyanika na Katuna bakuyemo akabo karenge
    Si muri Uganda gusa no murwanda byaduhungabanyirije ubukungu nkabacuruzi twarahombye cyane imodoka zavaga Uganda zikaza gupakira imyaka ubungubu ama depo aruzuye twabuze aho tuyishyira kandi murwanda abaturage barimo ntabwo bayi consuming ngo bayimare byaba byiza ubuyobozi budufashije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *