Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye Abadepite bagize Inteko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kuba umusemburo w’iterambere ry’ibihugu bigize uyu muryango, hashakwa ibisubizo ku bibazo bimwe na bimwe bihangayikishije umugabane wa Afurika.
Ibi yabitangaje ubwo yatangizaga ku mugaragaro nteko rusange y’abadepite bagize Inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu muhango wabereye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 6 Werurwe 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo rye yagejeje ku bari aho, Perezida kagame yashimiye uruhare ibi bihugu bihuriye muri uyu muryango byagaragaje mu bijyanye n’imikoranire cyane cyane mu byapolitiki hagamijwe guteza imbere n’ibindi.
Yagize ati”ibyinshi twagezeho tubikesha ubushake bwa politiki, bushingiye ku gusubiza ibyifuzo by’abaturage bacu, ubu abantu baratembera uko babyifuza, kuvugana hagati y’abatuye ibihugu byacu byaroroshye.”
Yakomeje asaba aba bayobozi gukora ibishoboka byose ngo uyu muryango udatakarizwa icyizere ufitiwe no ugenda urushaho gutera imbere buri munsi.
Aha yanavuze ko ari wo muganda Afurika yose ibategerejeho nk’abashinga amategeko b’uyu muryango, bityo bakaba bagomba gukomeza iyo ntabwe y’iterambere.
Mu nshingano aba badepite bafite harimo gukurikirana ibibazo birebana n’uburinganire, kurengera uburenganzira bw’abana no kubahugurira ibirebana no kuboneza urubyaro, gukomeza kubungabunga imibereho myiza y’abaturage banashyira mu bikorwa gahunda zimwe na zimwe zirimo no gusesengura ibyo guhagarika ikoresha ry’amashashi n’ibindi.
Yakomeje agira ati ”tugira ibihugu bifite umwuka mwiza, birengera ibidukikije, ni inshingano yacu kandi yihutirwa guhagarika ikoreshwa ry’amashashi twabigezeho mu
Rwanda kandi ni byiza.”
Yanaboneyeho kandi kubamenyesha ko u Rwanda rwemeje Igiswahili nka rumwe mu ndimi zemewe n’amategeko, nk’uko byari byatowe na EALA, akaba yahamije ko gukoresha Igiswahili bizakomeza ubuvandimwe bw’abatuye ibihugu by’Iburasirazuba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati”Afurika ikeneye kuvuga rumwe, ikagira ijwi rimwe kandi ryubashwe mu ruhando rw’abatuye isi. Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya, tugomba gukorera hamwe kuko ni byo bizaduteza imbere, bidufitiye inyungu twese.”
Yanasabye aba bayobozi gukomeza guha imbaraga inzego zinyuranye bityo ngo zikore neza akazi zishinzwe na zo zifashe abaturage gutera imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


