Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Kabiri yahaye umukoro minisiteri y’ibikorwaremezo ndetse na Minisitiri w’Intebe ku bijyanye n’ibungabungwa ry’imihanda y’imigenderano ndetse no gukumira iyangirika ry’ibikorwaremezo.

Minisitiri w’ibikorwaremezo yasabwe kugaragaza uburyo bwo kunoza imikorere y’amatsinda y’urubyiruko (emerging contractors) rukora imirimo yo kubungabunga imihanda y’imihahirano hagamijwe gukumira iyangirika ryayo.
Bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Ni nyuma yo kwemeza raporo ya Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi ku isesengura yakoze na nyuma yo kugirana ibiganiro n’inzego ku bibazo byagaragaye ku mihanda y’imihahirano n’ikurikirana ry’ibibazo byagaragaye mu biraro bifasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko n’amazi yo ku mihanda atayoborwa neza akangiza ibikorwa by’abaturage.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kandi yasabye Minisitiri w’Intebe kugaragariza uburyo n’ibikorwa bihuriweho n’inzego bizakorwa hagamijwe gukemura ibibazo biterwa n’amazi y’imvura adafatwa n’uko yabyazwa umusaruro hakumirwa iyangirika ry’ibikorwa remezo n’imitungo y’abaturage. Bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.



One Response
Naho se Master Plan Ibiza abantu uburenganzira ku mitungo yabo imyaka n’imyaka