Abadepite batoye itegeko ryerekeye amabwiriza agenga iby’indege za gisivili

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gusesengura ndetse no gutora buri ngingo igize umushinga w’itegeko ryerekeye amabwiriza agenga iby’indege za gisivili, Kuri uyu wa Kane, itariki 22 Werurwe abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda batoye itegeko ryose.
Ni nyuma yo kugezwaho raporo na Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yakoze ku umushinga w’itegeko ryerekeye amabwiriza agenga iby’indege za gisivili, Inteko Ishinga Amategeko ikaba yabanje gusesengura ingingo zose ziwugize mbere yo gutora itegeko ryose .
Mu ngingo ya 5 y’iri tegeko havuga ko nta muntu wemerewe gukumira indege ya gisivili iri mu kirere cyangwa ngo atange amabwiriza y’uko igwa ku butaka keretse bikozwe n’ingabo z’u Rwanda zubahiriza inshingano zazo.
Ingingo ya 7 y’iri tegeko ivuga ko umuntu utanga serivisi iyobora indege mu kirere, wakiriye amakuru y’uko hari indege iri mu kaga mu Rwanda, agomba guha iyo ndege ubufasha bwose bushoboka.
Mu ngingo ya 14 y’iri tegeko havuga ko umuyobozi mukuru afite uburenganzira bwo kwinjira ahantu hose nta nkomyi, kugira ngo agenzure indege zose za gisivili zanditse mu Rwanda.
Ingingo ya 18 ivuga ko umuntu wese wifuza gukoresha indege mu Rwanda agomba kuyandikisha hakurikijwe amategeko y’u Rwanda cyangwa amategeko y’igihugu iyo ndege ikomokamo.
Ingingo ya 57 ivuga ko umuntu wese wamenye ko habaye impanuka y’indege, ku bushake bwe, atanga amakuru abona ko ari ingirakamaro ku Ishami rishinzwe gukora iperereza ku mpanuka y’indege.
Ingingo ya 57 ikomeza ivuga ko gutanga amakuru ku bushake ku mpanuka y’indege bidahanirwa kandi ahakomotse amakuru yatanzwe harindwa.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *