Abadepite baturutse muri Canada basobanuriwe ibimaze kugerwaho mu gukumira jenoside

Sangiza iyi nkuru

Kuwa gatanu tariki ya 15 Werurwe 2019,  itsinda ry’abantu barindwi mu bagize Inteko  ishinga Amategeko ya Kanada imitwe yombi  ryasuye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) baherekejwe na bagenzi babo babiri bo mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda. Ni muri Gahunda y’uruzinduko iri tsinda ririmo mu Rwanda hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Bakiriwe na Dr Bizimana Jean-Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG.

Baganiriye ku nshingano n’intego za CNLG bibanda cyane cyane ku ngamba zashyizweho mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uru ruzinduko rwabo, Dr Bizimana yabasobanuriye ibyo CNLG imaze kugeraho mu bijyanye no gukumira jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu guhangana n’ingaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko biri mu ntego zayo.

Dr Bizimana yasobanuye ingamba zafashwe n’u Rwanda mu gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo ndetse no kurwanya ingengabitekererezo ya jenoside n’uburyo yigaragazamo bwose.

Nanone kandi Dr Bizimana yagarutse ku ruhare rw’Inkiko Gacaca n’umusaruro wazo mu kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Yanababwiye ko inyandiko z’izi Nkiko kuri ubu zirimo kubikwa ku buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo zizashobore kwifashishwa mu bihe bizaza mu burezi no mu bushakashatsi.

Yanababwiye kandi ko u Rwanda rwatangiye umushinga wo kwandikisha inzibutso za Murambi, Gisozi, Nyamata na Bisesero ku Rutonde rw’Umurage w’isi wa UNESCO, akaba yavuze ko ibi ari ingenzi mu gukumira amakimbirane mu bihe bizaza.

Mu gusoza ikiganiro cye, yabasangije bimwe mu bikorwa u Rwanda rwagiye rukora mu rwego rwo guhangana n’ahahise harwo ndetse n’icyerekezo cyiza rufite.

Mu gihe cy’uruzinduko rwabo mu Rwanda, iri tsinda ryasuye bitandukanye birimo imitwe yombi y’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, n’ibindi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *