Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak yagerageje kureshya abigometse mu ishyaka riri ku butegetsi ngo arebe uko yatambutsa umushinga w’itegeko rishya rigenga abimukira ritavugwaho rumwe nubwo yasabwe kureka iryo tegeko akazana undi mugambi uhamye wo gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bw’abimukira binjira binyuranyije n’amategeko.
Abari imbere mu biro bya minisitiri w’intebe bavuze ko bizeye ko abadepite bazashyigikira uyu mushinga w’itegeko mu itora rya mbere ry’umutwe w’abadepite, ariko kurwanya iki cyemezo kwa bamwe mu bagize ishyaka rya Sunak kuragenda kwiyongera nk’uko tubikesha ikinyamakuru Financial Times.
Abavoka bagira inama abadepite b’Aba-conservateurs bavuga ko umushinga w’itegeko wa Minisitiri w’Intebe watanze gusa “igisubizo cy’igice kandi kituzuye” mu gukumira imbogamizi z’amategeko mu bikorwa byo kohereza abimukira mu Rwanda. Icyiswe “Urugereko rw’inyenyeri” rw’abavoka bakorera mu itsinda ry’ubushakashatsi bw’ibihugu by’i Burayi ryanenze uyu mushinga w’itegeko ubuza ubujurire bw’abasaba ubuhungiro boherejwe mu Rwanda hashingiwe ku mpamvu zabo bwite.
Umuyobozi wa ERG, Mark Francois, yavuze ko yizeye ko Sunak “azareka iri tegeko kandi akagaruka afite ikintu kibereye”, avuga ko umushinga w’itegeko “urimo imyobo myinshi”. Ariko James Cleverly, minisitiri w’ibibazo by’imbere mu gihugu , yavuze ko guverinoma “yiyemeje gutambutsa iri tegeko”.
Umwe mu badepite bitabiriye inama na Cleverly kuri uyu wa Mbere ushize yagize ati: “Ntabwo byumvikana kuri iki cyiciro niba bazatsinda.” Mu kimenyetso cyerekana ko itora rigomba kuba nta gisibya, ishyaka ry’aba conservateurs, ishyaka ry’abakozi n’iry’Abanya-Ecosse (Scottish National) yose yimye uruhushya abadepite bayo bashakaga kutitabira inteko rusange kuri uyu wa Kabiri.
Abayobozi bavuga ko abagize komite ishinzwe ububanyi n’amahanga basabwe kuva m uruzinduko bari barimo mu Burasirazuba bwo Hagati no guhaguruka bava muri Qatar kugira ngo batore, mu gihe urugendo rwa komite ishinzwe iterambere mpuzamahanga muri Karayibe rwahagaritswe.
Kuri uyu wa Kabiri, Sunak arasangira ifunguro rya mu gitondo n’abadepite benshi b’aba conservateurs yizera gushyira ku ruhande rwa guverinoma mu masaha ari imbere. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ushize, abagera kuri 40 banze kwemeza ku mugaragaro uko bateganya gutora.


