mukasine_marie_claire.jpg

Abadipolomate ba Lesotho birukanwe muri Afurika y’Epfo bazira inzoga

Sangiza iyi nkuru

Africa y’Epfo yahaye benshi mu badipolomate ba Lesotho amasaha 72 yo kuba basubiye iwabo bitewe no kugurisha inzoga bagura zidasorehejwe, bagahindukira bakajya kuzigurisha bisanzwe.

Abategetsi ba Afrika y’Epfo batanze urutonde rw’abo ba ‘diplomates’ n’abo mu miryango yabo bavuga ko ” bakoresheje nabi ugufatwa neza bahabwa n’ubutumwa baba barimo”.

Lesotho yitandukanije n’ibikorwa by’aba bari bayihagarariye, yemeza ko iri gushaka uko bagarurwa mu gihugu nk’uko News24 ibitangaza.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Lesotho, yavuze ko ” yababajwe kandi ikanaterwa isoni” no kumva iyo nkuru.

Kuva Coronavirus yatangira guca ibintu muri Afurika y’Epfo, hagiyeho amabwiriza akarishye areba ibyo kugurisha inzoga.

mukasine_marie_claire.jpg
Mukasine Marie Claire


XMA Header Image
Nikibazo Politike!! Abagabo 2 bananiwe kumvikana babituzanamo\dufite abapfumu RIB na Police byavaho
youtube.com
Aa

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *