Abafana b’ikipe ya APR FC bibumbiye muri Fan Club ya APR FC Zone 1 bakoze impanuka mu ijoro ryakeye, ubwo bari mu nzira berekeza muri Tanzania gushyigikira ikipe yabo.
Ni impanuka yabereye i Nyagasambu mu karere ka Rwamagana, ubwo bisi ya sosiye itwara abagenzi ya Matunda Express barimo yagonganaga n’ikamyo.
Umwe mu bayobozi b’abafana ba APR FC, Kabange Sam yatangaje ko abafana bane ari bo bakomerekeye bikomeye muri iriya mpanuka.
Ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama ni bwo APR FC izakina na Azam FC yo muri Tanzania, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league uzabera i Dar es Salaam.


