e92q4m9xeaipqy1.jpg

Abafana ba Drake bagabye igitero ku rugo Kanye West yavukiyemo

Sangiza iyi nkuru

Inzu y’iwabo wa Kanye West ku ivuko mu Mujyi wa Chicago muri iyi weekend yagabweho igitero n’abafana b’Umuraperi mugenzi we Drake bahasiga ubutumwa bwo kumutera ubwoba mu gihe umwuka utari mwiza hagati y’aba baraperi bombi ukomeje gufata intera.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Amerika bitandukanye birimo Uproxx, hari ubutumwa bwasizwe ku ngazi zinjira mu rugo rwa Kanye West aho yavukiye, bwamamaza album ya Drake yenda gusohoka yise ‘Certified Lover Boy’, mu gihe ubundi bwibasira Justin LaBoy, umunyamakuru urimo kwamamaza album ya Kanye West na yo yenda kumurikwa yise ‘Donda’.

e92q4m9xeaipqy1.jpg

Abafana kandi bahasize ubutumwa bwa “45 44 Burnt Out”, bukomoza ku ndirimbo Drake aherutse gusohora afatanyije na Trippie Redd yitwa ‘Betrayal’ yibasira Kanye West.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *