Mu gihe hari amakuru avuga ko Chris Brown ashakisha inzira izo ari zo zose ngo abe yakongera gucudika na Rihanna, abafana b’uyu mukobwa bakomeje kumwibutsa ibibi yamukoreye ari nako bamusaba kumugendera kure.
“Ibyo abantu batifuza bikore kubera urukundo, Chris Brown ni igikoko kidasanzwe kurusha uko yaba umuntu ndetse utanabasha 100% kwitwararika mu rukundo”. Ibi ni bimwe mu bitekerezo abafana ba Rihanna bagiye bamwandikira nk’uko ikinyamakuru Thehollywood kibitangaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byose byakuruwe n’amakuru aherutse gutangazwa ko bombi bongeye kuvugana ndetse banahurira muri Hotel aho baganiriye.
Rihanna yibutswa uburyo Chris yamukubise akamugira inoge “Ubungubu abantu barimo kuvuga ko bishoboka ko aba bombi bashobora kongera gushyikirana, mwibuke ubwo basubiranaga no mu myaka yashize mbese ari couple y’imyaka n’imyaka, nyuma akaza kumukubita”.

Mu mwaka w’2009 ubwo bari bavuye mu birori bya Grammy awards nibwo Chris Brown yakubise ndetse anakomeretsa umukunzi we Rihanna. Chris mu mwaka wa 2013 nibwo yitangarije ko mu bintu ahora yicuza mu mutima we ni ugukubita Rihanna kuko byanamugizeho ingaruka cyane.
Aho yagize ati: ” Rimwe na rimwe mu buzima umuntu agirana ibibazo n’uwo bakundana ndetse bakanarwana.Uriya mugoroba wambereye mubi cyane,nibwo nakoze ikintu nzahora nicuza mu buzima.Ariko yarambabariye kandi aracyankunda”.
Rihanna nyuma yaje gutangaza ko yamubabariye anongeraho ko akimukunda. Chris Brown akaba yari yarishumbushije undi mukobwa Karrueche, nawe nyuma baje gushwana kubera uruhuri rw’ibibazo bahoragamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste/Bwiza.com


