Abafarizayi baza aho ari kugira ngo bamutegere mu byo avuga, baramubaza bati: “Mbese biremewe ko umugabo yirukana umugore we ku mpamvu ibonetse yose?”
4 Arabasubiza ati: “Mbese ntimwasomye ko mbere na mbere igihe Imana yaremaga yaremye abantu, umugabo n’umugore?
5 Nyuma yaravuze iti: ‘Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umuntu umwe’, 6ku buryo baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umuntu umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya abo Imana yafatanyije.”
7 Abafarizayi baramubaza bati: “None se ni kuki Musa yategetse umugabo guha umugore we urwandiko rwemeza ko amusenze, akabona kumwirukana?”
8 Arabasubiza ati: “Igituma Musa yabemereye gukora ibyo ni ukubera imitima yanyu inangiye. Ariko mbere na mbere si uko byahoze.
9 Naho jye mbabwiye ko umugabo wese wirukana umugore we bitavuye ku kubana kutemewe n’Amategeko maze akazana undi, aba asambanye.” (Mariko, 10, 3-8).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


