Abafatanyabikorwa mu butabera biyemeje guhuriza hamwe imbaraga mu nyungu z’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubutabera nka minisiteri y’ubutabera n’imiryango ya sosiyete sivile baravuga ko kuri ubu bagiye gutahiriza umugozi umwe no kurushaho guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo batange umusanzu ku byibanze igihugu gikeneye mu butabera. Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST)  ikaba ivuga ko imikoranire itanoze hagati ya sosiyete sivile n’inzego za Leta idindiza ikemurwa ry’ibibazo abaturage bafite.

Ibi byatangarijwe mu nama yo kuri uyu wa Gatatu, itariki 09 Mutarama 2019 yahuriyemo minisiteri y’ubutabera n’imiryango ya sosiyete sivile itandukanye ikunze kwibanda ku burenganzira bwa muntu nka IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation)HDI, GLIHD, na RNGOF.

Intego nyamukuru y’iyi nama yari ukurushaho gushishikari za za sosiyete sivile kugira uruhare mu buvugizi no gushyiraho politiki zizarushaho gukomeza urwego rw’ubutabera rw’u Rwanda.

Ni nyuma y’aho hagiye hagaragara imikoranire itanoze hagati ya sosiyete sivile n’inzego za leta bikagira ingaruka ku ikemurwa ry’ibibazo abaturage baba bafite.

Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego rw’ubutabera muri MINIJUST, Nabahire Anastase, avuga ko hagati ya sosiyete sivile n’izindi nzego hadakwiye kubamo gutatanya ingufu kuko bishobora gutuma hagati y’imiryango itari iya Leta hari ikora bimwe, hari ikemura ibibazo iyindi yakemuye, hari n’iyiruka ku kintu kimwe kandi hari ibindi bikomeye.

Ni muri urwo rwego muri iyi nama hafashwe imigambi yo gushyiraho urubuga rw’imikoranire hagati ya sosiyete sivile ziba mu rwego rw’ubutabera ndetse na komite mpuzabikorwa z’ubutabera mu turere (JRLOS), kongerera ubushobozi sosiyete sivile ziri mu rwego rw’ubutabera ngo zirusheho kwihutisha ubuvugizi no gushyiraho ingamba zizana itandukaniro mu rwego rw’ubutebera ku bibazo birebana n’uburenganzira bwa muntu, kongera ubufasha mu by’amategeko ku baturage no kumenya ko ubutabera bugerwaho kandi butangirwa igihe ku rwego rw’uturere.

Harateganywa kandi kongera ubumenyi cyangwa kumva neza inshingano za sosiyete sivile kugeza kuri za komite mpuzabikorwa z’ubutabera ku rwego rw’uturere, no kongera umubare wa Sosiyete sivile zikora mu rwego rw’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu kugirango zizarusheho kugira uruhare mu gutanga umusanzu muri komite mpuzabikorwa z’ubutabera ku rwego rw’uturere.

Umuhuzabikorwa w’urwego rw’ubutabera muri minisiteri y’ubutabera, Bwana Nabahire Anastase ati: “ Guhuriza hamwe imbaraga ni ikintu k’ingenzi cyane kugira ngo duteze imbere ubutabera n’uburenganzira bwa muntu n’ibindi biha abaturage ubutabera bemererwa n’itegeko nshinga .”

Akomeza agira ati: “ Uyu mwihariko iyi miryango itari iya Leta yazanye mu mikorere yacu ni mugari ntabwo bireba akarere gusa, no ku rwego rw’igihugu hari ibikorwa bazakora, ni uruhare rwiza cyane kuko bazanye umusanzu wabo mu gufatanya n’ubunyamabanga buhoraho bw’uru rwego, akarere ku kandi, kumenya imiryango itari iya Leta ihakorera, kumenya iby’ikora, guhuza abayihagarariye, kuyishyira kumeza ikaganirwaho n’indi iri mu bindi bikorwa kuko ubutabera n’uburenganzira bwa muntu ni ibintu bigari .”

Bwana Mwananawe Aimable, Umuhuzabikorwa w’Umuryango IMRO ku rwego rw’igihugu, nawe avuga ko kuba bakoraga badahuza bitafashaga minisiteri y’ubutebera bikaba imbogamizi ku mitangire yihuse y’ubutebera ariko mu minsi iri imbere bigiye gukemuka.

Ati: “ Imbaraga zari ziri aho zitatanye mu gutanga umusanzu muri segiteri y’ubutabera ariko Minisiteri y’Ubutabera itazi ko bari gukora ibyo bintu. Turashaka guhuza iyo miryango n’urwego rw’ubutabera haba ku rwego rw’akarere haba na Minisiteri y’Ubutabera .”

Ubusanzwe hirya no hino muri Afurika hakunze kumvikana guhangana hagati ya sosiyete sivile na leta aho guhuriza hamwe mu nyungu z’abanyagihugu. Mu kiganiro kihariye na Bwiza.com bwana Nabahire Anastase yabajijwe uko byifashe mu Rwanda asubiza agira ati: “ Mu Rwanda ni neza .”

Abajijwe ibanga ryaba rikoreshwa mu Rwanda ngo uko guhangana kutumvikana, yasubije agira ati: “ Ni imiyoborere myiza ishingiye ku gukunda igihugu, abanyagihugu bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo mu byemezo bibafatirwa bakanabigiramo uruhare .”

web2

Ibi byashimangiwe n’Umuhuzabikorwa wa IMRO, Mwananawe Aimable, uvuga ko nka sosiyete sivile bagira uruhare mu igenamigambi kandi ko ibibazo byose bihari bitakemurwa no kujya mu mihanda. Ati: “ Inzira twahisemo si ukubona ibitagenda ngo tujye mu mihanda ni ukuganira n’ubuyobozi kandi burumva .”

Yongeyeho ko nta kuntu waba wagize uruhare mu gutegura ibintu wahawe ijambo ngo ubitangeho ibitekerezo, ngo nurangiza usubire inyuma ujye kubyamagana.

Guverinoma y’u Rwanda yemera uruhare runini rwa sosiyete sivile mu miyoborere myiza no mu butabera nk’uko bishimangirwa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 39 (ivuga ku burenganzira bwo kwishyira hamwe) n’iya 140 yemerera iyi miryango kugira uruhare mu nama y’umushyikirano. Uruhare rwa sosiyete sivile ahanini ni ukugenzura ibikorwa bya guverinoma no gutanga inama, guha ubushobozi abaturage no kugira uruhare mu gufata ibyemezo, no kugenzura niba serivisi zitangwa neza kandi mu buryo bwihuse.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *