Abagabo babari b’abatinganyi bakubitiwe mu mujyi wa Gand mu Bubiligi benda kwicwa bahorwa uko babayeho mu buzima benshi batari biyumvisha bw’uburyo umuhungu cyangwa umukobwa akundana na mugenzi we bahuje igitsina.
Umwe muri aba bagabo, Mauro Padovani yatangaje ko bakubiswe ku wa Mbere w’iki cyumweru, akagaragaza imyenda yari yambaye iriho amaraso, ndetse n’uko yarokotse ari intere.
Ku wa Gatanu yagize ati “Nagize amahirwe yo kongera kubaho, nizeye ko umucamanza uzakurikirana ikibazo cyacu azabisobanura”. Ibi yabitangaje ngo ubwo imbaga y’abantu yari yateranye yamagana ihohoterwa bakorewe.
Umwe mu bahagarariye umuryango w’ababana bahuje igitsina mu mujyi wa Gand, Jana Miah yagize ati “Hari amakuru menshi twumvise, amakuru ari meza, y’abantu babaho mu mutuzo ari abatinganyi i Gand,… ni iby’agaciro uyu munsi kuba turi hano nk’umuryango”
Nk’uko Ikinyamakuru 7su7 kibitangaza, ubuyobozi muri aka gace bwamaganye ubu bugizi bwa nabi, aho bugira buti “Urukundo ni urukundo, nta rwicyekwe aha i Ganda”.


