Abagabo cyangwa abasore bateraga inda bakihakana abana ibyabo byasubiwemo aho kuri uyu wa Gatatu hatangijwe umushinga wo kuzajya hapimwa ADN kugirango hamenyekane inkomoko y’abo bana.
Ni umushinga watangijwe kuri uyu wa 14 Ukwakira, n’impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ugamije gupima ADN abana bihakanywe n’abagabo kugira ngo bagire uburenganzira bwo kumenya ababyeyi babo bombi.
Aho iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Nyagatare, ubuyobozi buvuga ko gupima ADN bizafasha kandi mu gukumira isambanywa ry’abana kuko bizaba byoroshye kumenya uwabikoze.
Ni umushinga uzakorera mu turere twa Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba na Gasabo mu mujyi wa Kigali. Mu guhitamo uturere ngo byashingiwe ku kuba ari two dufite imibare myinshi y’abangavu baterwa inda nk’uko tubikesha KTRadio.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet avuga ko kuba babonye umufatanyabikorwa mu kumenya abana bihakanywe na ba se bagiye kubanza kumenya abafite icyo kibazo babahuze n’umufatanyabikorwa. Avuga ko ko iki gikorwa nigitangira bizafasha mu gukumira ikibazo cy’abihakana abo babyaranye.
Ati: “Ikibazo tuzabanza tubamenye nicyo kintu gikomeye, kuko hari abahari ariko tutari twakabashije kumenya ariko kuba tubonye umufatanyabikorwa uje kudufasha kugirango dukore icyo kintu, dupime ADN, nuko tugiye kubanza kumenya, ese ni bande bafite ibyo bibazo. Ese abantu baba barareze bigahagarara kubera icyo kibazo cyangwa babuze amafaranga nib a nde? Hanyuma nitumara kubamenya, tubone kubafasha dufatanyije n’uyu mufatanyabikorwa kandi bizadufasha mu gucyemura cyangwa se gukumira isambanywa ry’abana.”
Ku ruhande rwe, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Karama, Mukandera Genevieve, avuga ko gupima ADN bizafasha abana kubona no kugira uburenganzira bwo kumenya ba se, ariko kandi iyi gahunda izatuma n’abagabo batinya kongera gutera inda kubera gutinya kumenyekana.
Ati: “Ba bagabo basambanyaga cyane cyane abo bana b’abakobwa, bazatinya. Kuko bazavuga bati,twabonye noneho ikintu kizajya gituma abantu batumenya…kuko usanga hari abana benshi b’abakobwa babyaye ariko abo babyaranye bakabahakana, agakora ibishoboka byose akamwihakana noneho wa mwana akandikwa kuri nyina cyangwa se nyina agatinya kujya kumwandikisha kubera ko se yamwihakanye akamwanga…”
Uyu mushinga wo gufasha abakobwa n’abangavu batewe inda ariko abana bakihakanwa na ba se ku ikubitira uzamara amezi 3, wongere gusubukurwa mu kwezi kwa mbere 2021 umare amezi 6.
Icyo uzafasha ni ugutanga ikiguzi cy’ikizamini cya ADN kuko benshi baba badafite ubushobozi bwo kuyipimishiriza, mu gihe hari abagabo byoroheraga kwihakana abana kuko nta kimenyetso simusiga kiba gihari.


