Abantu bagera kuri 15 muri Zimbabwe, bahitanwe no kurya ibihumyo bihumanye. Aho umuryango umwe watakarijemo abantu bane.
Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The East African , abana barindwi(7) na nyirakuru wabo bo mu ntara yamajy’epho ya Matabeleland bariye ibihumyo bihumanye kuwa gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 bituma umwana umwe apfa kuwa kabiri tariki ya 6 Werurwe 2018 undi apfa ku munsi ukurikiyeho.
Abaturage bagera kuri 11 baturuka mu miryango itandukanye bo mu ntara ya Midlands bitabye Imana bazize kurya ibihumyo bihumanye. Abana batatu na nyirakuru basigaye bakaba bari gukurikiranwa mu bitaro.
Umuyobozi w’ibitaro bya Mpilo mu gace ka Bulawayo Dr Solwayo Ngwenya yagize ati’’Kugeza ubu, dufite abantu batatu bo mu muryango umwe.Babiri bameze neza gusa umwe ararembye arikwitabwaho”
Abana bari mu kigero cy’imyaka 3 na 6. Abaturage bakennye cyane muri Zimbabwe, akenshi mu gihe cy’imvura bajya mu mashyamba gusaruramo ibihumyo byo kurisha igikoma. Dr Ngwenya akaba agira inama abaturage yo kureka kurya ibihumyo bakuye mu ishyamba.


